Kiliziya Gaturika igiye gusaba imbabazi ku ruhare rwayo muri Jenoside

  • admin
  • 06/12/2015
  • Hashize 9 years

Kiliziya Gatolika igiye gutangira gahunda y’imyaka itatu, irimo gutanga imbabazi no kuzisaba ku ruhare rwayo muri Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994.

Igikomeye muri iyi gahunda izarangirana na 2018 ni urugendo rw’ubumwe n’ubwiyunge, aho abakirisitu basaba imbabazi no kuzitanga, nk’uko Musenyeri Smaragde Mbonyintege yabitangarije Kigali Today dukesha iyi nkuru mu kiganiro kihariye yagiranye nayo. Yagize ati “Mu wa 2018 tuzaba tumaze imyaka 25 u Rwanda rusohotse muri Jenoside yakorewe abatutsi, hazibandwa ku gusaba imbabazi no kuzitanga, ariko icyo tugamije gikomeye ni uguhindura abakirisitu bakabana neza.”

Musenyeri Mbonyintege usaznwe ari umushumba wa Diyosezi ya Kabgayi, yavuze ko n’ubwo Kiliziye ihora ishinjwa kuba idasaba imbabazi ku mugaragaro, muri iki gihe nabwo bazongera bakabikora. Ati “N’ubwo tuzisaba bakongera bakavuga ngo ntitwazisabye, tuzongera tuzisabe, ariko icy’ingenzi ni uko abakirisitu bahinduka bakamenya kubana n’Imana no kubana nk’abantu”.Gahunda y’ibikorwa by’imyaka itatu iratangirana n’imirimo y’ubuyobozi bushya bw’Inama y’igihugu y’Abepisikopi mu Rwanda buyobowe na Musenyeri Philipe Rukamba wasimbuye Musenyeri Mbonyintege warangije manda ze.

Musenyeri Mbonyintege asobanura ko iyi gahunda itashyizweho kubera ubuyobozi bushya, kuko n’ubusanzwe abepisikopi bakora bimwe kandi bubahiriza amahame ya Kiliziya Gaturika kimwe. Mu zindi gahunda z’imyaka itatu harimo umwaka uw’impuhwe z’Imana wa 2016, aho abakirisitu bazigishwa kubana n’abantu n’Imana, mu mwaka wa 2017 hakazaba umwaka w’Ubusaseridoti uhurirana n’imyaka 100 ubusaseridoti bugeze mu Rwanda.

Uyu mwaka niwo uzasuzumirwamo amateka y’abasaseridoti mu Rwanda uko bitwaye n’uruhare rwabo mu kongera kubanisha abantu, no kumenya uruhare rwabo mu guhuza Imana n’abantu.2018 isoza niho hazasuzumwa uburyo bwo gusaba imbabazi hibandwa ku rugendo rw’ubumwe n’ubwiyunge uzasozwa no gutanga imbabazi no kuzisaba mu mibanire y’Abanyarwanda.


Yanditswe na Ubwanditsi/Muhabura.rw

  • admin
  • 06/12/2015
  • Hashize 9 years