Kigali:Umukwabu udasanzwe waguye gitumo batatu bakoreshaga amafaranga y’amiganano

  • admin
  • 24/03/2018
  • Hashize 6 years
Image

Abagabo batatu aribo Musabyimana Baptiste w’imyaka 19, Nsengimana Jean Robert w’imyaka 42 na Niyibizi Felix w’imyaka 54 baguwe gitumo bari gukoresha amafaranga y’amiganano,ubu bari mu maboko ya Police y’u Rwanda ikorera mu mujyi wa Kigali bakaba barafatiwe mu mukwabu udasanzwe wakozwe na Police ndetse n’izindi inzego z’umutekano Ku wa 20 Werurwe mu turere tubiri tw’umujyi aritwo Kicukiro ndetse na Nyarugenge.

Musabyimana yafatiwe mu kagari ka Muyange, umurenge wa Kagarama (Kicukiro) ubwo yari agiye kugura televiziyo y’uwitwaMuhirwa Fabien w’imyaka 40 ku mafaranga y’u Rwanda angana n’ ibihumbi mirongo itanu na bibiri (52,000frw) agizwe n’inoti 2 za 5,000frw n’inoti 21 za 2000frw aya yose akaba yari amiganano.

Naho Nsengimana na Niyibizi bafatiwe mu kagari ka Nyabugogo, umurenge wa Kigali (Nyarugenge)ubwo bari mu kabari bafite inoti 48 z’amafaranga 100 y’amadorari (100 $) barimobashaka uyabavunjira.

Umuvugizi wa Polisi mu Mujyi wa Kigali, Senior Superintendent of Police (SSP) Emmanuel Hitayezu yavuze ko aba bose kugira ngo bafatwebyaturutse ku makuru Polisi yahawe n’abaturage.

SSP Emmanuel Hitayezu yagize ati” Aba bagabo bombi (Nsengimana na Niyibizi) bafashwe kubera amakuru twahawe n’abaturage. Babanje kuyaha nyir’akabari ababwira ko nta yo kubavunjira afite, ubwo bakomeza gushaka ubavunjira, bajya ku mukozi wa MTN utanga serivisi z’amafaranga. Uwo bayavunjishijeho yibajije impamvu bamuzaniye ayo mafaranga angana atyo, batayajyanye ku biro by’ivunjisha, bimubera urujijo; ni ko kubwira bagenzi be ibyamubayeho na bo bavuga ko abo bantu babagezeho, bitegereje neza basanga ari amahimbano, ni ko guhita batanga amakuru kuri Polisi, turabafata.

Yagiriye inama abantu ko mu gihe uhawe amafaranga, mbere yo kuyabika wabanza ukareba neza niba yujuje ubuziranenge.

Umuvugizi wa Polisi mu Mujyi wa Kigali yagize ati ”Aba bajura kenshi na kenshi amafaranga bakunda kwigana ni inoti y’Ijana (100) y’amadorari n’inoti ya mirongo itanu (50) y’Amayero; na ho amanyarwanda inoti bigana ni iza 2000frw n’iza 5000frw. Musabwe rero kujya mugira amakenga mu gihe mwakira cyangwa muvunja ayo mafaranga”.

Yasoje agira inama abakozi ba serivise zitanga amafaranga ya sosiyete z’itumanaho ndetse n’abandi bacuruzi kutajya bashaka inyungu z’umurengera

SSP Emmanuel Hitayezu ati ” Ukwiye kwitondera umuntu ukuzanira amadorari cyangwa amayero, akakubwira ngo arihuta muvunjire vuba umuhe make adacyererwa urugendo, ngo wowe uzivunjishirize ubone menshi. Ugomba gushishoza ntuhubuke”.

Yaburiye abakora amafaranga y’amiganano ko babireka kuko Polisi n’izindi nzego z’umutekano ndetse n’abaturage bari maso, kandi biteguye gufata uwo ari we wese wishora muri iki cyaha. SSP Hitayezu yibukije ko aya mafaranga atuma ubukungu bw’igihugu buhungabana, ndetse aboneraho gushimira abaturage batanga amakuru ku nkozi z’ibibi nk’izi, asaba ko uwo muco mwiza wo gukorana neza na Polisi y’u Rwanda n’izindi nzego wakomeza.

Baramutse bahamwe n’iki cyaha; bahanwa n’ingingo ya 601 y’igitabo cy’amategeko ahana ibyaha y’u Rwanda ivuga ko, umuntu wese uhimba, ukoresha cyangwa ukwirakwiza mu buryo ubwo ari bwo bwose ibintu byose byakwitiranywa n’amafaranga cyangwa izindi mpapuro zivunjwamo amafaranga, ahanishwa igifungo kuva ku myaka ibiri (2) kugeza ku myaka itanu (5) n’ihazabu y’amafaranga y’u Rwanda yikubye inshuro kuva kuri ebyiri (2) kugeza ku icumi (10) z’agaciro k’amafaranga y’amahimbano.

Yanditswe na Habarurema Djamali

  • admin
  • 24/03/2018
  • Hashize 6 years