Kigali:Umugore yahanutse mu igorofa ya 10 yikubita hasi ahita apfa

  • admin
  • 18/11/2018
  • Hashize 6 years
Image

Umugore witwa Mugege Olga ukomoka mu Burundi ariko ufite ubwenegihugu bw’u Bubiligi, yasimbutse ahanuka mu igorofa ya 10 ya Ubumwe Grande Hotel iherereye mu Mujyi wa Kigali ahita yitaba Imana.

Uyu mugore yari asanzwe ajya kunywera muri iyi hoteli ari kumwe n’umugabo w’umuzungu none Urwego rw’Igihugu rushinzwe Ubugenzacyaha (RIB), rwatangiye iperereza ku cyateye urupfu rw’umugore uri mu kigero cy’imyaka 36.

Byabaye kuri uyu wa Gatandatu saa tatu z’ijoro,gusa ngo yari yahageze saa munani z’amanywa.

Amakuru avuga ko akimara kuhagera yasabye ko bamuha Fanta arayinywa hanyuma ku nshuro ya nyuma yaka Mützig ntoya (petit mutzig) imwe mbere y’ukoyiyahura.

Mbabazi Modeste umuvugizi wa RIB yemereye umunyamakuru iby’iyi nkuru ndetse avuga ko umurambo wageze ku bitaro ubu igisigaye ari ugukora iperereza kugirango hamenyekane icyatumye yiyambura ubuzima.

Yagize ati “Umurambo wageze ku bitaro bya Kacyiru, igisigaye ni ugukora iperereza kugira ngo tumenye icyateye uru rupfu, twahawe amakuru ko hari umuntu wiyahuye umanutse ku igorofa ya 10 akikubita hasi agahita apfa, turashaka kumenya amakuru uko yari abayeho, abo yabanaga nabo n’ibindi byose.”

Mbabazi Modetse yavuze kandi ko uwo mugore ngo yagiye mu kabari nk’uko bisanzwe, hanyuama ngo abantu babona arasimbutse agwa hasi.

Ibi kandi n’umwe mu bakozi bahakora yemereye umunyamakuru ko ibivugwa ari ukuri by’uko uyu muntu yasimbutse avuye muri iyi nyubako akagwa hasi.




Mugege Olga ukomoka mu Burundi ariko ufite ubwenegihugu bw’u Bubiligi

Yanditswe na Habarurema Djamali

  • admin
  • 18/11/2018
  • Hashize 6 years