Kigali:Litiro y’amata irayingayinga ibisembuye cyangwa manyinya

  • Ubwanditsi Muhabura
  • 22/08/2022
  • Hashize 2 years
Image

Akenshi Abanyakigali bamenya ko mu bice by’icyayo bitameze neza iyo batangiye kubona igabanyuka ry’umusaruro w’ibikomoka ku buhinzi n’ubworozi kuko usanga ari bo babona bwa mbere umusaruro w’indobanure wageze ku isoko.

Kuri ubu ibiciro by’ibiribwa n’ibinyomwa bitandukanye bikomeje kuzamuka ku isoko, kuko uhereye ku birayi ukageza ku binyobwa bya Bralirwa ibiciro ntibikiri uko byahoze mbere ya COVID-19.

Ibiciro by’amata na byo ntibyasigaye kuko bikomeje gutumbagira mu Mujyi wa Kigali no mu nkengero kuko agenda aba make ku isoko, ubuyobozi bukavuga ko hari impamvu zishingiye ku kibazo cy’ibura ry’ubwatsi mu mpeshyi mu bice by’Ibyurasirazuba bw’Igihugu..

Bivugwa ko igiciro fatizo cy’amata mu Rwanda kigeze kumafaranga y’u Rwanda 228 kuri litiro imwe. Aharangurirwa amata i Kigali no mu nkengero zaho litiro y’amata iraranguzwa hagati y’amafaranga 230 na 400 ikagurishwa hagati y’amafaranga 500 na 800 kuri litiro imwe y’inshyushyu cyangwa iy’ikivuguto.

Abacuruzi b’amata mu Mujyi wa Kigali bajya basohoka bajya kuyategera mu nzira kugira ngo barebe ko babasha kuyarangura ku giciro kidahanitse cyane, ndetse bamwe mu basanzwe bacuruza amata bagenda barangura ibindi bicuruzwa kuko batakibona ahagije kubera impamvu bo bavuga ko badasobanukiwe.

Byiringiro Bienvenu ucuruza amata yagize ati: ”Mbere amata yarabonekaga ku giciro kiri hasi, abaturage bakayazana, ariko nk’ubu iyo twayafashe ahenze no kuyacuruza aba ahenze, abaturage bakabyinubira! Nk’ubu tumaze iminsi tutayabona, urumva ku isoko nta mata ahari, ariko ikibazo gituma abayaduhaga bavuga ko ntayo bafite ntiturakimenya.”

Abaguzi b’amata bavuga ko atagipfa kuboneka nk’uko byahoze mu mezi atatu ashize, ngo n’iyo bayabonye basanga igiciro cyarikubye inshuro nyinshi.

Tuyizere Jean Bosco ati: ”Kariya gapaki (piece) k’amata afunze gapima igice cya litiro kaguraga amafaranga y’u Rwanda 500 ubu kageze kuri 700 cyangwa 800; abaguzi b’amata icyo twasaba ni ubuvugizi ibiciro bimanuke kuko amata akenerwa n’abantu benshi, abakuru n’abana, kandi iyo ibiciro bizamutse wa muturage wayabonaga ku giciro gito ntaba akiyabona.”

Aborozi n’abashinzwe amakusanyirizo y’amata bavuga ko mu bihe nk’ibi by’impeshyi umukamo ugabanuka kubera ikibazo cy’ubwatsi budahagije, ariko bakongeraho ko abacuruzi b’amata bazamura ibiciro mu buryo buhanitse ugereranyije n’uko baba baranguye.

Munyankindi Eugene ufite ikusanyirizo ry’amata i Kajevuba mu Karere ka Rulindo, ati: ”Twebwe tubona ari urwitwazo rw’abacuruzi kuko mwumvise ibiciro byacu uko bihagaze, tukumva nibura banazamuye bakongeraho amafaranga 100 ku yo bagurishagaho agakombe, ariko ntibagombye kuzamura ku buryo burenze aho ngaho ngo igikombe cyikube kabiri kubera amafaranga 50 gusa twazamuye kuri litiro imwe iyo baje kurangura hano.”

Dr Niyonzima Eugene, Umuyobozi w’Ishami rishinzwe kongerera agaciro ibikomoka ku matungo mu Kigo cy’Igihugu gishinzwe guteza imbere Ubuhinzi n’Ubworozi, yavuze ko igabanyuka rikabije ry’amata ku isoko ryo mu Rwanda ryatewe ahanini n’ikibazo cy’igabanyuka ry’ubwatsi bw’amatungo mu Karere ka Nyagatare, ari na ho hakomoka amata menshi agera ku isoko ry’i Kigali.

Avuga ko hari icyizere ko imvura nigwa umukamo uzakomeza kwiyongera.

Yanavuze ko hateganyijwe uburyo bwo gukemura iki kibazo mu buryo burambye aho Leta ikomeje gufasha aborozi bo mu bice binyuranye kuzamura umusaruro binyuze mu kubagezaho ibikorwa remezo badasanzwe bafite.

Yagize ati: ”Twavuze kuri ibyo biri gukorwa kugira ngo amazi abashe kuboneka ariko ntitunakwiye guharira Intara y’Iburasirazuba gutanga umukamo ukoreshwa mu gihugu hose kuko imiterere y’iriya ntara bigaragara ko bagirwaho ingaruka n’impeshyi. Hariho rero gahunda yo guteza imbere ubworozi mu bindi byanya, twavuga nk’icyanya cya Gishwati dore ko bo umukamo babonaga utanagabanutse cyane tukabona hakwiye gutekerezwa cyane kugira ngo umukamo waho ujye ugoboka mu gihe nk’iki cy’izuba.”

Yavuze ko aho bororera mu nzuri harimo gukorwa imihanda kugira ngo hakurweho imbogamizi y’uko umukamo utabasha kugera ku makusanyirizo no ku nganda uko bikwiye.

  • Ubwanditsi Muhabura
  • 22/08/2022
  • Hashize 2 years