Kigali:Ikibazo cyo kutemererwa guhatana ku isoko ry’umurimo ku mpunzi zisaga 2700 cyavugutiwe umuti

  • admin
  • 30/08/2018
  • Hashize 6 years
Image

Impunzi 2 761 zituye muri Kigali zahawe Indangampunzi, zimeze neza neza nk’indangamuntu abanyarwanda bahabwa, kugira ngo zibashe gukora ibyaziteza imbere nko guhatana ku isoko ry’umurimo n’ibindi batemererwaga badafite ikarita ibaranga.Izindi mpunzi zose ziba mu Rwanda nazo zirakomeza guhabwa izi karita ndangampunzi.

Umuyobozi w’impunzi mu Rwanda Patrice Ntadohoka avuga ko hari abajyaga bafugwa kuko badafite ibyangobwa bibaranga,bikaba ngombwa ko bajya kubafunguza.

Ntadohoka avuga ko batatungaga konti muri banki, nta wasinyaga amasezerano y’akazi, nta wabonaga icyangombwa cyo gutwara imodoka, nta burenganzira ku zindi serivisi zimwe na zimwe abaturage bahabwa.

Ati “Hari ingorane nyinshi ariko ubu byose bigiye kurangira. Ikindi kandi abana bacu bajyaga gukora ibizamini bibajyana muri kaminuza bakabasaba icyangobwa kibaranga bakakibura. Ni byinshi tugiye kunguka mubuzima bwa buri munsi.”

Izi mpunzi ziganjemo iz’Abarundi zahawe ikarita nto ikoze nk’indangamuntu y’abanyarwanda, itandukanye n’ibyo bamwe bari bafite binini byangirikaga kandi bari bafite ari bacye, bikaba byatumaga hari n’abikandagira mu ngendo.

Ndayishimiye Eliesel ubu utuye mu karere ka Gasabo avugako irangampunzi abonye igiye kumufasha gushaka uruhushya rwo gutwara imodoka kuko yabyifuzaga cyane ariko bidashoboka.

Jeanne d’Arc DeBonheur Ministiri ushinzwe impunzi avuga ko iyo umuntu afite ikimuranga ariyo ntangirira yo kubona uburenganzira bwo gukora no guhabwa izindi service zimufasha mu buzima.

Ati “Mugomba kuzicunga neza kuko ikarita ikuranga iba ari nk’ubuzima bwawe, iyo uyitaye hari service utahabwa kandi uzikeneye, ikindi kandi ushobora no guhura n’ikibazo cy’umutekano kuko utayifite. ”

Ministiri avuga ko bari gukorana n’ikigo gishinzwe abinjira n’abasohoka kugira ngo bazahabwe icyangobwa kibemerera kwambukiranya imipaka

Ahmed Baba Fall uhangarariye UNCHR mu Rwanda yabwiye impunzi zahawe ikarita ndangampunzi ko ikarita bahawe bagomba kuzifashisha bafatanya n’abanyarwanda mu bikorwa by’iterambere.

Mu mujyi wa Kigali hamaze kubarurwa impunzi zirenga ibihumbu 10, gutanga ikarita ndangampunzi bizarangira muri Nyakanga ku mpunzi zose ziri mu Rwanda.

Izi karita ndangampunzi zakozwe ku isezerano ryatanzwe na Leta y’u Rwanda mu nama yabereye i New York mu 2016. Zakozwe ku bufatanye bwa MIDIMAR, Ibiro bishinzwe abinjira n’abasohoka, Ikigo cy’igihugu cy’indangamuntu na UNHCR ishami ry’u Rwanda.

Mu mpera za 2017 Imibare ya UNHCR ivuga ko u Rwanda rucumbikiye impunzi 172,000 muri zo 46% ni izo muri Congo Kinshasa na 53% ni Abarundi bahunze imvururu zagaragaye mu gihugu cyabo mu 2015.

Chief Editor

  • admin
  • 30/08/2018
  • Hashize 6 years