Kigali:Coaster yabuze feri igonga imodoka nyinshi zinyuranye[REBA AMAFOTO]

Ahitwa Peyaje mu mujyi wa Kigali mu gitondo cyo kuri uyu wa Mbere habereye impanuka ikomeye aho imodoka ya Coaster itwara abagenzi ya sosiyete ya RFTC yagonze imodoka zinyuranye nto zari mu wundi mukono imbere yayo.

Iyi mpanuka yabaye mu masaha ya saa tatu zirengaho iminota mike gusa nta muntu hahasize ubuzima usibye abakomeretse bidakanaganye.

Bamwe mu babonye iyi mpanuka iba babwiye umunyamakuru wa Muhabura.rw ko iyo Coaster yagonze imodoka zigera muri eshanu nyuma yo kubura feri igeze kuri St Famille ku Kiliziya ikimara gukata amasangano y’imihanda(rondpoint) ivuye mu Mujyi igana mu muhanda w’i Remera.

Uwitwa Kayitani ni we wari utwaye iyo modoka akimara kubura feri, yagerageje guhunga izindi modoka zari imbere ye.Icyo gihe ngo abagenzi bamwe ubwoba bwabatashye bashaka gusimbuka imodoka irimo igenda ariko ku bw’amahirwe shoferi yaje kuva mu mukono we agonga poto y’amashanyarazi n’imodoka zigera muri eshanu zazamukaga zijya Mujyi nibwo yabonye guhagarara.

Muhabura.rw iganira na bamwe mu babonye iyi mpanuka bavuga ko uwari utwaye imodoka ntako atagize ngo arokore ubuzima bw’abo yari atwaye.

Uwitwa Eugene Ruzinda umwe mubafite imodoka yagonzwe, yavuze ko umuvuduko wa Coaster wiyongereye umushoferi ashaka guhunga imodoka zimuri imbere ahita agonga amapoto y’amashanyarazi na yo agwa ku zindi modoka bituma zigongana.

Ati “Amapoto yaguye ku modoka twese tugenda tugongana uko dukurikirana, kugira ngo ibibazo bibe bike ni uko imodoka zacu zazamukaga.”

Ubwo ngo imodoka yakomeje kugenda igonga amapoto irahagarara igeze hepfo kuri Peyage.Gusa icyatumye umuvuduko wayo ugabanuka ni uko yagendaga igonga icyo ihuye nacyo mu nzira yaba imodoka zindi cyangwa ayo mapoto.

Abagonzwe barasaba ko bakwishyurwa imodoka zabo zangiritse bigendanye n’amaserano bafitanye na sosiyete z’ubwishingizi n’ibiri buve muri raporo ya Police nyuma y’uko ikoze iperereza ryimbitse doreko yari yamaze kuhagera.
Chief Editor/MUHABURA.RW

Subiza

Email Yawe Ntiribugaragazwe