Kigali:Abanyarwanda bagiye kongera gutaramana na Alarm Ministries.

  • admin
  • 19/10/2017
  • Hashize 7 years

Kuri icyi cyumweru taliki ya 22/10/2017 kuva ku isaha ya saa munani (14:00),abantu bose barasabwa kuzitabira igitaramo cyateguwe na Alarm Ministries,aho izaba iramya ndetse igashimira Imana ku mirimo n’ibitangaza yakoze kizabera ku gisozi kuri Dove Hotel .

Bamwe mu bari gutegura icyi gitaramo bavuga ko intego nyamukuru y’icyi gitaramo izaba ari ukuramya no guhimbaza Imana no gufata amashusho azakoreshwa muri alubumu yabo nshya ya cumi bari gutegura ndetse benda no gushyira ahagaragara mu minsi ya vuba.

Muri icyi gitaramo hazaba hari n’amwe mu matsinda akomeye mu Rwanda nka:

-Healing Worship team,

-true promises Ministries,

-New Melody Worship team,

-Gisubizo Ministries.




Alarm Ministries bakaba basaba uyubaha wese akayumvira ndetse akayicira bugufi hagamijwe gushyirwa hejuru kw’Izina ryayo kuzitabira icyi gitaramo cyane ko kucyinjiramo bizaba ari ubuntu.

Yanditswe na Anaclet NTIRUSHWA

  • admin
  • 19/10/2017
  • Hashize 7 years