Kigali: Umwana yatabawe yasizwe mu modoka yatangiye kubura umwuka

  • Ubwanditsi Muhabura
  • 04/08/2022
  • Hashize 2 years
Image

Ahagana saa tanu z’igitondo cyo kuri uyu wa Kane taliki ya 4 Kanama, abahahira n’abacururiza mu Isoko rya CHIC baguye mu kantu ubwo babonaga Polisi yica urugi rw’imodoka ngo itabare umwana wasizwe afungiranywe mu modoka. 

Bivugwa ko ababyeyi bamusize mu modoka bakigira muri gahunda zabo asize bazamuye ibirahure byose ndetse baranfunga aramiramiza ku buryo umwana yabuze umwuka agatangira kurerembura nyuma yo gutaka akubita ikirahure asaba ubufasha.

Mu by’amahirwe haje umugabo wabibonye asaba umusekirite kumena ikirahure, na we aramufasha ndetse yitabaza na Polisi batabara ubuzima bw’umwana uri mu kigero cy’imyaka ibiri.

Uyu mwana yagerageje uko ashoboye ngo afungure ibirahure by’iyo modoka ya Benz ariko bina iby’ubusa nk’uko abari aho babivuze, ku buryo iyo atabona abo bashinzwe umutekano ngo bamutabare byari kurangira aheze umwuka.

Bivugwa ko Polisi yahageze hashize amasaha agera kuri abiri nyir’imodoka ataragaruka, ifata umwana ikomeza gushakisha ababyeyi be.

Papa we yageze aho araza ahita atabwa muri yombi ndetse ashyikirizwa Urwego rw’Igihugu rw’Ubugenzacyaha (RIB) rukorera kuri Sitasiyo ya Nyarugenge kugira ngo hakomeze iperereza,

Nyina w’uwo mwana w’umukobwa na we yaje kuhagera. Umugabo ari kuri Sitasiyo ya Nyarugenge yabwiye itangazamakuru ko abantu babigize birebire kandi umwana ntacyo yabaye.

Yagize ati: “Mu by’ukuri abantu barimo kubokabiriza. Naparitse imodoka nihutira mu kazi nsize umwana ari kumwe na nyina ndetse n’umukozi.”

Umukozi na we wari wageze kuri Sitasiyo we yagize ati: “Nasohotse ngiye kugura imbuto z’umwana mu gihe mama we yari agiye kumugurira imiti. Biragaragara ko abantu barimo gukabya inkuru pee!”

Gusa ababonye uburyo umwana yabanje guhogora ndetse akaba yatabaye ibyunzwe byamurenze, bavuze ko aba babyeyi bakwiye guhanirwa ko batita ku mwana wabo kugeza no ku rwego bumva ko abamutabaye bakabije.

  • Ubwanditsi Muhabura
  • 04/08/2022
  • Hashize 2 years