Kigali: Umugabo yafashwe nyuma yo kugaragazwa n’uwo yiciye abana batu muri Jenoside

  • admin
  • 12/05/2018
  • Hashize 6 years
Image

Mu mudugudu wa Rubona, akagari ka Cyivugiza, umurenge wa Nyamirambo mu karere ka Nyarugenge ejo ku wa Gatanu habaye umukwabu w’irondo wafashe uwitwa Gatera Alfred ukekwaho kuba yaratorotse gereza ya Musambira muri 2003 akaza guhinduza umwirondoro kuko yafatishe irangamuntu atuye mu mugi wa Kigali.

Uyu mugabo ngo wahoze yitwa Sekamonyo Seth, yafashwe nyuma yo kugaragazwa n’uwo yiciye abana batu muri Jenoside akabajugunya mu musarani, wamubonye ubwo habaga uriya mukwabu.

Umuvuguzi w’Urwego rw’igihugu rushinzwe ubugenzacyaha ( RIB), Mbabazi Modeste yatangaje ko uyu Alfred Gatera yahise ajyanwa gucumbikirwa kuri station y’uru rwego iri i Nyamirambo kugira ngo hakorwe iperereza kuri ibi bimuvugwaho, nyuma akaza kujyanwa i Runda aho bivugwa ko yakoreye biriya byaha bya Jenoside avugwaho.

Mbabazi ati “Haracyakurikiranwa ukuri ku byo aregwa kuko ntiyemera ko yigeze ajya muri gereza.”

Uyu Alfred Gatare bivugwa ko yitwaga Seth Sekamonyo, ngo mbere ya Jenoside yari atuye mu cyahoze ari Komini Mugina [ubu ni mu karere ka Kamonyi] muri Prefeigitura ya Gitarama.

Ngo muri 2003 ubwo yatorokaga gereza ya Musambira, yahise ajya muri Uganda nyuma aza kugaruka mu Rwanda ahita yigumira i Kigali aza no guhindura uriya mwirondoro ubwo yafataga irangamuntu.

Chief editor

  • admin
  • 12/05/2018
  • Hashize 6 years