Kigali: RIB yataye muri yombi Dr. Kayumba Christopher

RIB yataye muri yombi Dr. Kayumba Christopher akurikiranyweho ibyaha bitandukanye birimo icyo gukoresha undi imibonano mpuzabitsina ku gahato n’ubwinjiracyaha kuri iki cyaha.

Dr. Kayumba Christopher yatawe muri yombi mu gitondo cyo kuri uyu wa Kane tariki ya 9 Nzeli 2021. Ni nyuma y’uko ku wa Gatatu tariki ya 8 Nzeli 2021 yari yatumijwe kuri RIB, akitaba ku cyicaro gikuru cyayo ku Kimihurura.

Dr Kayumba Christopher ashinjwa gushaka gufata ku ngufu umukobwa witwa Fiona Muthoni Ntarindwa ubwo yamwigishaga mu ishuri ry’itangazamakuru muri Kaminuza y’u Rwanda mu mwaka wa 2017 nubwo Kayumba avuga ko ari ibinyoma kuko ngo uwo mukobwa asanzwe azwi imyitwarire ye by’umwihariko mu bayobozi b’ibitangazamakuru byo mu Rwanda.

Subiza

Email Yawe Ntiribugaragazwe