Rwanda: RBC yongeye gushyira Imbaraga mu gukingira COVID-19

Ikigo cy’igihugu cy’ubuvuzi mu  Rwanda (RBC) cyatangije gahunda y’ibyumweru bibiri byo gukingira CoVid -19 i Kigali  mbere y’inama y’abayobozi bakuru ba Commonwealth (CHOGM) iteganijwe kuba muri Kamena 2022.

Dr. Tharcisse Mpunga, umunyamabanga wa Leta muri Minisiteri y’ubuzima yavuze ko iyi gahunda yashyizwehl kubera impamvu eshatu zingenzi, zirimo CHOGM nizindi.

Yagize Ati: “Turateganya kwakira abantu benshi muri CHOGM, bityo rero ni ngombwa cyane kugira abaturage barinzwe neza”.

 

Yagaragaje izindi mpamvu ko ari uko mu bihugu bitandukanye, nka Afurika y’Epfo n’Ubushinwa, hari ubwandu bushya Bwa omicron  bityo ko Ari , ngombwa kurindwa kugira ngo igihugu kirwanye ubwo bwandu mbere.

Yakomeje agira ati: ” u Rwanda rufite intego yo gukingira byibuze 70 % by’abaturage bitarenze ukwezi kwa gatandatu uyu mwaka.”

Mpunga arasaba kandi abaturage gukomeza kubahiriza ingamba zose zisanzweho  zo kwitonda covid-19 nubwo ubwandu  bwagabanutse ku buryo bugaragara, akavuga ko dukomeje kurwanya icyorezo.

Kuri iyi nshuro, muri Kigali hazaba hari ibibanza 26 birimo parikingi zose za bisi, n’amasoko hagati y’ahandi ndetse n’amavuriro agendanwa kugira ngo abantu bakingirwe byoroshye, nk’uko Grace Kanyana ukora mu ishami ry’inkingo muri RBC yabitangaje. Mu kiganiro yahaye ikigo cy’igih ugu cyitangaza makuru mu Rwanda.

Yakomeje agaragaza ko hari inkingo zihagije, anasaba abaturage kwitabira gukingirwa.

Kabanyana yashimangiye kandi akamaro k’inkingo, avuga uburyo zongera ubudahangarwa kandi ko abantu bakingiwe badashobora gucika intege iyo virusi imaze kwandura.

yavuze ko ubu bukangurambaga bugamije abantu bose bafite imyaka 12 no hejuru yayo yongeraho ko bazakingirwa dosiye zose uko ari eshatu.

Kabanyana yatangaje kandi ko mu bihe biri imbere, hari na gahunda yo gukingiza abana bafite imyaka 5 no hejuru yayo.

Nk’uko Minisiteri y’Ubuzima iheruka kubigaragaza, 69% by’Abanyarwanda bahawe nibura doze imwe y’urukingo rwa Covid-19 mu gihugu, naho 64% bakingirwa urwa kabiri, mu gihe 33 % bakingirwa doze zose.

Emmanuel Nshimiyimana /Muhabura.rw

Subiza

Email Yawe Ntiribugaragazwe