Kigali : Polisi yongeye kwihaniza abashoferi k’uburyo bukomeye

  • admin
  • 15/01/2020
  • Hashize 4 years
Image

Polisi y’u Rwanda iraburira bamwe mu batwara ibinyabiziga bagakora amakosa iyo bari mu muhanda bashaka kunyuranaho bigatuma habaho kubangamirana ndetse bikaba byateza umutekano mucye w’urujya n’uruza rw’ibinyabiziga biri mu muhanda.

Umuyobozi w’ishami rya Polisi y’u Rwanda rishinzwe umutekano wo mu muhanda Commissioner of Police (CP) Rafiki Mujiji avuga ko aya makosa bukomeje kugaragara mu mitwarire y’ibinyabiziga ahabanye n’amategeko n’amabwiriza y’umuhanda ndetse ikaba ari imwe mu mpamvu ziteza impanuka.

Yagize ati: “Abatwara ibinyabiziga bagomba kumenya ko bagomba kugendera mu ruhande rw’iburyo bw’umuhanda, by’umwihariko igihe bari mu mihanda ifite icyerekezo kimwe ariko ifite ibisate bibiri. Igisate cy’ibumoso cyagenewe kunyuranaho kw’ibinyabiziga, n’ibinyabiziga byihuta ariko bitarenze umuvuduko ntarengwa kuri uwo muhanda. Bivuze ko utwaye ikinyabiziga iyo amaze kunyura ku kinyabiziga cyari kimuri imbere asubira mu gisate cy’iburyo ako kanya.”

CP Mujiji akomeza avuga ko itegeko n’amabwiriza rusange agenga imihanda n’uburyo bwo kuyigendamo bisobanura uruhande rugenderwamo mu muhanda, rukaba ari uruhande rw’iburyo.

Yagize ati: “Umuyobozi wese w’ikinyabiziga, igihe bishoboka, agomba gukomeza kugendesha atwaye ku ruhande rw’iburyo rw’umuhanda kandi akegera inkombe yawo y’iburyo igihe abonye undi aturutse aho agana cyangwa agiye kumunyuraho kimwe n’igihe cyose atabona imbere ye neza. Birababaje kuba hakigaragara bamwe mu bashoferi b’imodoka na za Moto bakomeza kugendera mu gice cy’ibumoso bw’umuhanda kandi abandi bari mu gice cy’iburyo bw’umuhanda. Iri ni rimwe mu makosa akorerwa mu muhanda twahagurukiye kurwanya.”

Yakomeje agaragariza abashoferi ibyo bagomba kwitwararika mbere y’uko umwe anyura ku wundi.

Ati: “Igihe ushaka kunyura ku kinyabiziga kikuri imbere ugomba kumenya neza ko nta kindi kinyabiziga kikuri inyuma gishaka kukunyuraho. Umushoferi nanone agomba kubanza kureba ko ikinyabiziga kimuri imbere (bari mu cyerekezo kimwe) kitagaragaje ibimenyetso byo kunyura ku kindi kinyabiziga kimuri imbere cyangwa ko adashaka gukatira mu kubuko kw’ibumoso. Umushoferi kandi agomba kureba ko hagati y’ibinyabiziga biri mu muhanda w’icyerekezo kimwe harimo intera ihagije. Umushoferi kandi agomba kureba ko ibyo agiye gukora bitari buteze ibibazo mu muhanda cyangwa bibangamire abo bahuje icyerekezo cyangwa abari mu byerekezo bitandukanye”.

CP Mujiji yibukije abakoresha umuhanda ko hatangiye igikorwa cyo kugenzura uko abashoferi bakoresha umuhanda cyane cyane ifite icyerekezo kimwe.

Ati: “Gutwarira ikinyabiziga ku gisate cy’ibumoso bw’umuhanda utarimo kunyura ku kindi kinyabiziga birabujijwe, bituma ukoresha abandi bashoferi amakosa igihe bashatse kunyura ku bandi babari imbere. Twatangiye ibikorwa byo kurwanya abafite iyo myitwarire.”

Umuyobozi w’ishami rya Polisi rishinzwe umutekano wo mu muhanda yakomeje aburira bamwe mu bashoferi bica amategeko agenga amasangano y’umuhanda (roundabout).

Yagize ati: “Iyo winjiye mu masangano y’umuhanda, uha uburenganzira ibinyabiziga byagutanzemo. Ukaguma mu muhanda wawe mu kaboko k’iburyo kandi ukirinda guhagarara mu masangano y’umuhanda rwagati.”

Yagaragaje ko bamwe mu bakunze gukora ayo makosa akenshi bakoresha nabi ibimenyetso ndangacyerekezo by’ibinyabiziga cyangwa hakaba n’ubwo batabikoresha.

Ati : “Iyo ukoresheje neza ibimenyetso biba uburyo bwiza bwo gushimangira umutekano wo mu muhanda ndetse n’imikoreshereze y’amasangano y’umuhanda, ukorohereza abo musangiye umuhanda kumenya ibyo ugiye gukora. Amategeko avuga ko ugomba guhita ukoresha ibimenyetso mbere y’uko ugira icyo ukora mu muhanda.”

Izi mpanuro zije mu gihe Polisi y’u Rwanda ikomeje ubukangurambaga bwo kubungabunga umutekano wo mu muhanda, ubukangurambaga buzwi ku izina rya Gerayo Amahoro. Ubu bukangurambaga bugeze ku cyumweru cya 36 mu byumweru 52 bugomba kuzamara. Imibare igaragaza ko byibura 80% by’impanuka zibera mu muhanda ziterwa n’imyitwarire y’abakoresha umuhanda nyamara zishobora kwirindwa igihe buri muntu yubahirije amategeko n’amabwiriza y’umuhanda.

Niyomugabo Albert Muhabura.rw

  • admin
  • 15/01/2020
  • Hashize 4 years