Kigali: Perezida wa Centrafrique yageze mu Rwanda mu ruzinduko rw’iminsi ine

  • Nsengumuremyi Fabrice
  • 05/08/2021
  • Hashize 3 years
Image

Perezida wa Centrafrique, Faustin-Archange Touadéra, yaģeze mu Rwanda muruzinduko rw’iminsi ine, Akigera ku kibuga Mpuzamahanga cy’indege cya Kigali, Perezida Touadéra yakiriwe na Minisitiri w’Ububanyi n’amahanga, Dr Vincent Biruta.

Kugeza ubu u Rwanda ni urwa gatatu mu kugira ingabo nyinshi n’abapolisi muri ubwo butumwa buzwi nka MINUSCA.Ingabo z’ u Rwanda icyo gihe zafashije kugarura umutekano mu bice bitandukanye by’Umujyi wa Bangui, harimo no kurinda abayobozi b’icyo gihugu, Catehrine Samba Panza wabaye perezida w’inzibacyuho na perezida Faustin Archange Touadera watowe nyuma ye.

Mu Kwakira 2019, Perezida Paul Kagame yasuye Centrafrica ashimirwa umusanzu w’u Rwanda mu gufasha Centrafrica kugarura umutekano. Icyo gihe yambitswe umudari Grand Croix de la reconnaissance nk’ikimenyetso cy’ ishimwe.

Perezida Kagame icyo gihe yagaragaje ko ibihugu byombi bifatanyije bizagera kuri byinshi.

Yagize ati “Ibihugu byacu byombi byanyuze mu mateka akomeye ntawe ubishidikanyaho, ariko nta gihugu giherenwa n’amateka yacyo ubuziraherezo. Hari amahitamo abantu bakora bafatanyije bakubaka ahazaza hatuma buri muturage yisanzura akanagira agaciro.”

Muri urwo ruzinduko rwa Perezida Kagame muri Centrafrica, ibihugu byombi byashyize umukono ku masezerano y’ubufatanye mu nzego zinyuranye zirimo ishoramari mu ngufu, ubucukuzi bw’amabuye y’agaciro n’ izindi.

Mu mwaka wa 2020 abaturage ba Centrafrica bongeye kwitabira amatora rusange yarimo n’ay’umukuru w’igihugu, inyeshyamba zarwanyaga ubutegetsi bwa Faustin Touadera ariko zagambiriye kuyaburizamo bituma Centrafrica yongera kwitabaza u Rwanda maze binyuze mu masezerano hagati y’ibihugu byombi, u Rwanda rwohereza umutwe wihariye w’ingabo maze abanya centrafrica batora mu ituze n’umutekano.

Perezida Faustin Archange Touadera yafashe iya mbere mu gushima ingabo z’ u Rwanda, kubera uruhare rwagize mu migendekere myiza y’amatora.

Ati “Ndagirango nshimire mbikuye ku mutima perezida Kagame na guverinoma kubera ukuntu bitabye impuruza yacu. Nitwe twabibasabye ubwo ibihe byari bikomeye byabaye ngombwa ko dusaba inkunga y’ibihugu by’abavandimwe kugirango bidufashe mu mutekano w’amatora.”

“Ibyo byari ingenzi cyane muri demokarasi y’igihugu cyacu. Ingabo zaje zihasanga izindi ngabo z’u Rwanda ndetse na nababwira ko umutekano wanjye ucunzwe n’izo ngabo kandi ndabyishimira cyane. Ndashimira kandi ingabo zihariye zifasha kugarura umutekano by’umwihariko mu nkengero za Bangui. Izo ngabo z’u Rwanda zabungabunze umutekano w’Umujyi wa Bangui zifasha abaturage by’umwihariko kujya kwihitiramo abayobozi mu bwisanzure, turishimye cyane zirakora akazi keza.”

Umusanzu w’ ingabo z’u Rwanda muri Centrafrica watumye  abaturage basanzwe ingabo z’u Rwanda zishimiwe bikomeye n’abaturage ba Centrafrica, zatumye bongera kugira icyizere cy’ejo hazaza.

Umubano mwiza w’u Rwanda na Centrafrica watumye hari n’abanyarwanda biyemeza gushora imari muri icyo gihugu, kandi babanye neza n’abanyacentrafrica.

Umubano mwiza hagati y’u Rwanda na Centrafrica byongeye gushimangirwa na sosiyete y’ingendo zo mu kirere Rwandair, yatangije ingendo Kigali-Bangui mu kwezi kwa kabiri 2021, ibi birushaho kwagura amarembo y’ubutwererane hagati y’ u Rwanda na Centrafrica.

  • Nsengumuremyi Fabrice
  • 05/08/2021
  • Hashize 3 years