Kigali: Perezida Kagame yakiriye Minisitiri w’Intebe wa Isiraheli

  • admin
  • 06/07/2016
  • Hashize 8 years

Perezida wa Repubulika y’u Rwanda, Paul Kagame yakiriye Minisitiri w’Intebe wa Isiraheli, Benjamin Netanyahu ku kibuga cy’indege mpuzamahanga cya Kigali kiri i Kanombe mu karere ka Kicukiro kuri uyu wa 6 Nyakanga 2016.

Ni mu ruzinduko Netanyahu yagiriye mu bihugu bine bya Afurika muri iki cyumweru. Biteganyijwe ko Netanyahu aza guha icyubahiro inzirakarengane za Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994 zishyinguye mu rwibutso rwa Kigali ruri ku Gisozi mu karere ka Gasabo, akaza no kuganira na Perezida Kagame. Ku wa Mbere, Benjamin Netanyahu yari muri Uganda aho yibutse imyaka 40 ishize igihugu cye kibohoje abaturage bacyo bari bafatiwe ku kibuga cy’indege mpuzamahanga cya Entebbe.

Ejo hashize yasuye Kenya, aganira na Perezida Uhuru Kenyatta ahava bemeranyije amasezerano atandukanye arimo n’ayo kurwanya iterabwoba. Nyuma y’u Rwanda azerekeza muri Ethiopia

Yanditswe na Ubwanditsi/Muhabura.rw

  • admin
  • 06/07/2016
  • Hashize 8 years