KIGALI: Nyuma yo kubura inguzanyo yo kwiga muri kaminuza ngo bagiye gukora akazi ko mu rugo.

  • admin
  • 28/08/2015
  • Hashize 9 years
Image

Ubwo twageraga ku kigo kigihugu cy’uburezi (REB) kuri uyu wa kane tariki 27 Kanama 2015 nk’umunsi wanyuma abanyenshuri bahawe wo kuburana inguzanyo zo kujya kwiga muri kaminuza y’u Rwanda twasanze abanyenshuri bajyimpaka n’umwe mu bakozi biki kigo bavuga ko bagize amanota yo kwemererwa kwiga muri kaminuza y’u rwanda, unasanga ngo hari abo barusha amanota bakaba baranize bamwe bahawe inguzanyo n’amashami basabye ariko bo ntibahabwe amashami n’inguzanyo yo kwiga basabye kuko ngo amashami bahawe na kaminuza atari ku isoko ry’umurimo.



Bamwe mubo muhabura.rw yasanze kuri REB

Aba banyenshuri bavuga ko niba ntacyo bafashijwe ubuzima bwabo butazaborohera ndetse harimo nabadatinya kuvuga ko bagiye gusaba akazi ko mu rugo kuko ntabushobozi bwo kwiyishyurira bafite, banavuga ko iki kibazo bakibona nk’ akarengane bakorerwa kuko nubwo bababwira ngo baze kuri REB bagaragaze ibibazo byabo abenshi ntagihinduka bagatahiraho dore ko usanga baba banavuye kure mu ntara nkuko babyivugira.





Inyandiko aba banyeshuli bari bitwaje

Ubwo twajyaga kureba ushinzwe inguzanyo z’abanyenshuri muri REB Desire GACINYA twasanze ngo yagiye butumwa bw’akazi kuri ministeri y’uburezi ubwo twakoraga iyi nkuru twari tutaramubona. gusa aba banyenshuri barifuza ko bakemurirwa ikibazo nabo bakagirirwa amahirwe yo yogukomeza kwiga.

By Mutoni Brenda

  • admin
  • 28/08/2015
  • Hashize 9 years