Kigali: Mu rwibutso rwa Ruhanga Hashyinguwe imibiri y’Abatutsi bishwe urw’agashinyaguro [AMAFOTO]

  • admin
  • 16/04/2018
  • Hashize 6 years
Image

Kuri iki cyumweru mu rwibutso rwa Ruhanga, mu murenge wa Rusororo hashyinguwe imibiri 156 y’Abatutsi bishwe urw’agashinyaguro, bakabatwika bakanabamenaho acide n’undi umwe wabonetse ku ruhande. Yashyinguwe mu rwibutso rusanzwemo imibiri 36 549.

Abatutsi benshi muri kariya gace ka Ruhanga bishwe tariki ya 15 Mata 1994. N’ubu haracyari imibiri y’abishwe itaraboneka ngo ishyingurwe mu cyubahiro.

Umuyobozi wungirije w’akarere ka Gasabo, Mberabahizi Raymond yagarutse ku buryo iriya mibiri yabonetse, avuga ko bakurikije uko yari imeze, ababishe babashinyaguriye ku buryo bw’indengakamere.

Ati “Iyo urebye ukuntu yari imeze cyangwa se amakuru tugenda twumva, bamaze kubica bafata umwanya barabacoca barangije babasukaho essence babatwikira mu cyobo ngo bajya bamurikamo amatoroshi babona ko abantu batahiye neza basukamo acide hanyuma nabyo ntibyarekeraho ngo bongeramo n’umunyu wa gikurukuru.”

Avuga ko ari byiza ko amakuru yose abantu bayavuga kugira ngo abantu bajye bumva uburemere bw’ibyabaye bityo bikomeze no kuvamo isomo ryo kutazongera ukundi.

Ati “Buriya n’ubwo tubabwira ko ari imibiri 156 tugiye gushyingura mu by’ukuri imibiri twayibaze duherereye ku nkweto twagiye tubona n’utugufa [bavuga imibiri] duke duke twabonye tubaze dusanga igera ku 156.”

Uyu muyobozi avuga ko iyi mibiri yasanzwe mu rugo rw’umuntu, bikaba bibaje kuba abantu bataribohora ngo bagaragaze ukuri kw’aho imibiri iri ngo ishyingurwe mu cyubahiro.

Ati “Ntiyigeze agira ubutwari bwo kuvuga ko aho hantu hashyinguye imibiri, ahubwo bahayoboye umuyoboro w’amazi ava mu bwogero umuntu ukodesha yavuye koga ahakandagiye yumva harahobotse ubwo ni we wabivuze, dukurikiranye tuhakura iyo mibiri yose.”

Agaragaza ko abantu bagikomeje kwinangira gutanga amakuru, Mberabahizi avuga ko muri aka karere ka Gasabo baherutse gushyingura indi mibiri 58 irimo 35 yo mu muryango umwe yari yarajugunywe mu cyobo cyari kiri hagati mu baturage.

Nyamara ngo abiciwe bomorwa no kumenya amakuru y’ahajugunywe ababo kuko iyo babashyinguye mu cyubahiro bumva baruhutse umutwaro wo kutamenya irengero ry’ababo.

Ati “Ni cyo kintu cyonyine wakorera uwarokotse jenoside nibura nukumufasha gushyingura abe yabuze niko kumuruhura mu mutima ibindi byo ndahamya ko ntacyo twakora ngo tumwomore uko bikwiye.”

Mudaheranwa Gerard wakabarokokeye muri aka gace, avuga ko bibabaje kuba imyaka 24 ishize hakiri imibiri itarashyingurwa mu cyubahiro.

Asaba bagenzi be barokotse gukomera no kwihangana, bagaharanira kwiyubaka no kubaka u Rwanda ruzira amacakubiri.

JPEG - 131.9 kb
Avuga ko ari byiza ko amakuru yose abantu bayavuga kugira ngo abantu bajye bumva uburemere bw’ibyabaye


Agahinda kari kose igihe hasubirirwamo inzira y’umusaraba abatutsi biciwe i Ruhanga baciyemo
Hashyinguwe imibiri y’abazize jenoside yakorewe abatutsi 157

Chief editor

  • admin
  • 16/04/2018
  • Hashize 6 years