Kigali: Mu mugoroba umwe abantu benshi bafashwe bakora siporo [ AMAFOTO]

  • Ubwanditsi Muhabura
  • 27/01/2021
  • Hashize 3 years
Image

Mu Mujyi wa kigali hafashe abantu 54 bari mu bikorwa bya siporo ikorerwa hanze, abenshi barimo kwiruka.  Bose bafatiwe mu bice bitandukanye by’Umujyi wa Kigali, bari biganjemo abasore n’inkumi. Ni mugihe nyamara tariki ya 24 Mutarama Minisiteri ya Siporo yasohoye itangazo rimenyesha abatuye umugi wa Kigali ko umuntu kugiti cye ashobora gukorera siporo mu midugudu atuyemo.  Iri tangazo rivuga ko amasaha yemewe gukoreramo siporo ari hagati ya saa kumi n’imwe za mugitondo na saa tatu za mugitondo .

Ku mugoroba wo kuri uyu wa Kabiri tariki ya 26 Mutarama ubwo abapolisi bari mu bikorwa byo kugenzura iyubahirizwa ry’amabwiriza  yo kurwanya ikwirakwira ry’icyorezo cya COVID-19 no gucunga umutekano muri rusange mu Mujyi wa Kigali bafashe  abantu 54 batubahirije amasaha yo gukora siporo.

Aba  bantu bose batangaga impamvu y’uko batari bazi ko Minisiteri ya Siporo yashyizeho amasaha yo gukora Siporo.

Nshimiyimana Maurice bakunze kwita Maso  nawe ari mu bantu baraye bafashwe.  Yavuze ko icyo yari azi ari uko umuntu atemerewe kurenga umudugudu atuyemo ariko akaba yakora Siporo mu gitondo cyangwa ku mugoroba bitewe n’igihe aboneye umwanya. 

Yagize ati  “Twafashwe turimo gukorera siporo mu nsisiro aho dutuye, bamwe muri twe ntabwo twari twabashije kumenya ko Minisiteri ya Siporo yatanze itangazo rigena amasaha yo gukora siporo. Twari tuzi ko isaha yose umuntu abonye umwanya yakora siporo ariko ntarenze saa kumi n’ebyiri z’umugoroba kandi ntanarenge Umudugudu atuyemo.”

Nshimiyimana Maurice (Maso) yakomeje avuga ko nyuma yo gufatwa n’abapolisi we na bagenzi be basobanuriwe amasaha bagomba gukoreraho Siporo.

Ati “Tukimara kugera hano muri sitade amahoro twasobanuriwe ko tugomba kubahiriza gahunda ya guma mu rugo, noneho twashaka kujya muri siporo tukajya tuyitangira guhera saa kumi n’imwe za mugitondo kugeza sa tatu za mugitondo kandi tukayikorera mu midugudu dutuyemo, Nuri muntu kugiti cye kugirango twubahirize amabwiriza yo kurwanya COVID-19.”

Mbabazi Jacky yafatiwe  mu Karere ka Gasabo  Murenge wa Remera mu Kagari ka Rukiri ya mbere, yavuze ko atari azi amasaha yagenwe yo gukoreraho siporo. Yavuze ko amaze gufatwa yahise asobanukirwa ndetse akangurira n’abandi kubahiriza amabwiriza uko yakabaye.

Ati  “Njyewe  nari narumvise abantu bambwira ko igihe ndimo gukora siporo sigomba kurenga Umudugudu ntuyemo kandi nkirinda gukorera siporo mu kivunge cy’abantu kandi narangiza gukora siporo  nkambara neza agapfukamunwa, andi mabwiriza ajyanye no gukora siporo ntayo nari nzi.”

Umuvugizi  wungirije wa Polisi y’u Rwanda, Chief Superintendent of Police (CSP) Africa Sendahangarwa Apollo yabwiye abari bafashwe ndetse n’abaturarwanda muri rusange  ko batabujijwe gukora siporo ariko ko bagomba kubahiriza amabwiriza yatanzwe n’inzego zibishinzwe. Yasabye abantu kujya bakurikira  ibyemezo by’inama y’Abaminisitiri n’andi  matangazo ajyanye no gukomeza  kwirinda icyorezo cya COVID-19.

CSP Sendahangarwa yagize ati  “ Nta muntu wakagombye kwitwaza ko atamenye amabwiriza yo kwirinda icyorezo cya COVID-19 kuko iyo yatangajwe abwirwa abaturarwanda binyuze mu bitangazamakuru bitandukanye.  Ku bijyanye no gukora siporo, inzego zibishinzwe zarabisobanuye zigaragaza cyane  ko Siporo ikorwa guhera mu gitondo saa kumi n’imwe ikarangira saa tatu muri icyo gitondo. Ukora siporo kandi ntagomba kurenga mu mudugudu atuyemo.”

Yakomeje aburira abantu ko kutubahiriza amasaha namabwiriza agenga gukora siporo murikigihe cya COVID-19 bihanirwa kimwe no kurenga kuyandi mabwiriza yose yo kurwanya COVID-19. 

Yanabibukije ko hari imyitozo ngororamubiri umuntu ashobora gukorera mu rugo iwe bitamusabye gusoha hanze.

  • Ubwanditsi Muhabura
  • 27/01/2021
  • Hashize 3 years