Kigali: Joseph Ntaganda uregwa gukomeretsa umugore we yakatiwe iminsi 30

  • admin
  • 24/01/2017
  • Hashize 7 years
Image

Ntaganda, umucuruzi ukomeye mu mujyi wa Kigali uzwi ku izina rya Mimiri arashinjwa gukubita agakomeretsa umugore we w’isezerano, ubu ari gukurikiranwa afunze by’agateganyo kugira ngo Ubushinjacyaha bukomeze kwegeranya ibimenyetso bishinja cyangwa bishinjura uyu mugabo.

Mu mpera z’icyumweru gishize ni bwo Urukiko rw’ibanze rwa Nyarugunga rwafashe icyemezo cyo gufunga by’agateganyo iminsi 30 uyu mugabo, ubundi wari wabanje kurekurwa by’agateganyo nyuma y’ikirego cyari cyatanzwe n’umugore we.

Umuvugizi w’Ubushinjacyaha bw’u Rwanda, Faustin Nkusi yabwiye itangazamakuru ko uyu mucuruzi ubu ari gukurikiranwa afunzwe by’agateganyo.

Ubushinjacyaha bwabanje kurekura by’agateganyo Joseph Ntaganda nyuma yo gutabwa muri yombi na Police, bumusaba kuzajya yitaba igihe cyose akenewe kugira ngo akorweho iperereza. Nyuma yahise atabwa muri yombi.

Ubushinjacyaha bwavugaga ko gukurikirana umuntu afunze atari ihame, bukavuga ko itegeko ritanga ububasha bwo kuba ukekwaho icyaha yakurikiranwa afunze cyangwa ari hanze ariko ko ihame ari ugurikirana umuntu ari hanze mu gihe umuntu yakoze ibyaha bisaza nk’iki.

Mu gukomeza iperereza, Ubushinjacyaha bwavuze ko bwaje kubona ibindi bimenyetso by’inyongera bishinja uyu muherwe wari warekuwe by’agateganyo.

Nyuma yo kubona ibi bimenyetso by’inyongera bishinja Ntaganda, Ubushinjacyaha bwaje gusaba Urukiko rw’ibanze rwa Nyarugunga ko uyu mucuruzi afungwa by’agateganyo iminsi 30 kugira ngo bukomeze kumukoraho iperereza butabangamiwe.

Urukiko rw’Ibanze rwa Nyarugunga rwashingiye kuri ibi bimenyetso by’inyongera ruvuga ko hari impamvu zikomeye zongere uburemere bwo gukekaho icyaha ugikurikiranyweho.

Joseph Ntaganda akurikiranyweho guhohotera akubise umugore we w’isezerano. Bikekwa ko yabikoze mu ijoro ryo kuwa 30 Ukuboza 2016.


Umugore wa kubitswe agakomeretswa mu Mutwe bikabije

Yanditswe na Ubwanditsi/MUHABURA.RW

  • admin
  • 24/01/2017
  • Hashize 7 years