Kigali: Intumwa za rubanda zanze kwakira intumwa y’umuyobozi w’ibitaro

  • admin
  • 30/11/2017
  • Hashize 6 years
Image

Intumwa za rubanda [Abadepite] zanze kwakira intumwa yari yoherejwe n’umuyobozi w’Ibitaro bya Rwinkwavu, bakeka ko yanze kubitaba nkana kugira ngo atisobanura ku bibazo yari ahamagariwe.

Kuwa Mbere tariki 29 Ugushyingo 2017, niho byari biteganyijwe ko Dr Habiyaremye Michel yitaba Komisiyo y’imibereho myiza y’abaturage mu Nteko Ishinga Amategeko. Ariko byaje kurangira atari we uje ahubwo yohereze undi umuhagarariye.

Komisiyo yari yamutumije kugira ngo asobanure ikibazo bagejejweho n’uwitwa Inema Rosine uvuga ko yarenganyijwe mu itangwa ry’akazi ku mwanya w’umucungamutungo w’ibyo bitaro yaoiganiye.

Uwo Inema Rosine yatakambiye inzego bireba azigaragariza ko mu kizamini cyo kuvuga (Interview) yarenganijwe hakabamo akarengane, kuko yakoreshejwe icyo kizamini n’abantu babiri mu gihe amategeko agenga itangwa ry’akazi muri Leta avuga ko bagomba kuba ari batatu.

Uwari woherejwe ari we Uwimana Claudine yasabwe gutanga raporo yari yitwaje ivuga uko icyo kibazo cyakemutse ariko we asabwa gutaha nta bisobanuro birenze atanze kuri icyo kibazo kuko atari we wari watumijwe.

Depite Rwaka yavuze ko nta mpamvu yo kumutega amatwi ngo asobanure byinshi ku kibazo atatumiwemo, igitekerezo benshi mu ba depite bashyigikiye.

Yagize ati ” Muri iki kibazo twatumiye umuyobozi w’ibitaro niba ataje intumwa ye ntacyo tuvugana, ahubwo yasiga raporo yarangiza agataha kuko ibibazo abazwa nta kintu kinini bimurebaho kuko si we twandikiye dusaba kuzitaba.”

Uwimana yavuze ko yoherejwe n’umuyobozi we yibwira ko aza kumuhagararira mu Nteko bigashoboka.

Ati “Kubera ko atabashije kuboneka njye nawe twumvaga ko nta kibazo ubonetse yaza akabisobanura ariko ntabwo ariko bigenze ntanze raporo njye bansaba gutaha.”

Akomoza kuri iyo raporo yatanze, yasobanuye ko nyuma yo gusanga ibyakozwe bitubahirije amategeko bafashe icyemezo cyo guha umukandida wari watanze ikirego kandi ubu akaba yitegura yitegura gutangira akazi.

Uwimana yongeyeho ko kugira ngo Inema Rosine akoreshwe ikizamini cyo kuvuga n’abantu babiri batewe n’uko uwa gatatu yari arwaye ntabashe kuboneka.

Ati “Aho bigaragariye ko hakozwe amakosa yarakosowe ndetse uwatakambye ko yarenganijwe ahabwa andi mahirwe ubu aritegura gutangira akazi.”

Abadepite bihanangirije ibi bitaro, bavuga ko atari ubwa mbere biregewe komisiyo y’abakozi ba Leta, kandi bikagera no ku bagize inteko bishinjwa kutubahiriza amategeko agenga abakozi ba Leta.

Yanditswe na Niyomugabo Muhabura.rw

  • admin
  • 30/11/2017
  • Hashize 6 years