Kigali : Imodoka yo mu bwoko bwa Fuso yagonze akabari

  • admin
  • 05/06/2017
  • Hashize 7 years
Image

Imodoka yo mu bwoko bwa Fuso yakoze impanuka mu rukerera rwo kuri uyu Mbere ikomeretsa abantu barindwi bari ku kabari k’ahitwa kwa Gakunzi, mu Kagari ka Nzove, mu Murenge wa Kanyinya, ndetse inangiza bikomeye ibinyabiziga byari bihari.

Iyi mpanuka yabaye mu ma saha ya saa munani n’igice z’ijoro, ubwo iyo Fuso yavaga i Musanze yaburaga feri maze igonga ako kabari kari ku muhanda munini uva cyangwa ujya i Musanze maze barindwi bari bahari barakomereka ndetse imodoka na moto byari bihaparitse byangirika bikomeye.

Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Kanyinya iyi mpanuka yabereyemo, Niyibizi Jean Claude yameje iby’iyi mpanuka ndetse avuga ko iyi kamyo yabuze feri igeze mu makorosi ya shyorongi

Niyibizi yakomeje avuga ko iyi mpanuka ikimara kuba hakozwe ubutabazi maze abakomeretse bajyanywa ku bitaro bya CHUK gusa ngo kugeza ubu nta makuru y’uwaba yitabye Imana muri iyi mpanuka arabona.


Yanditswe na Chief Editor/MUHABURA.rw

  • admin
  • 05/06/2017
  • Hashize 7 years