Kigali: Imidugudu 6 yasubijwe muri gahunda ya Guma Mu Rugo
- 26/06/2020
- Hashize 4 years
Minisiteri y’Ubutegetsi bw’Igihugu (MINALOC) yatangaje amabwiriza yo gukumira ikwirakwira rya Koronavirusi (COVID-19) mu Mujyi wa Kigali, ashyira imidugudu 6 muri Guma mu Rugo.
MINALOC yagaragaje ko uwo mwanzuro wafashwe hashingiwe ku busesenguzi bwakozwe n’inzego z’ubuzima ku miterere y’icyo cyorezo mu duce tumwe tw’Umujyi wa Kigali.
Guhera iri joro ryo ku wa Kane tariki ya 25 Kamena 2020, imidugudu yatangajwe yasubiye muri gahunda ya Guma Mu Rugo y’igihe k’iminsi 15 mu gihe hagisuzumwa imiterere y’iki cyorezo.
Ubuyobozi bw’Umujyi wa Kigali burahumuriza abaturage bari mu duce twashyizwe muri gahunda ya Guma Mu Rugo ndetse bubasaba gukomeza kubahiriza amabwiriza yo kwirinda icyorezo cya koronavirusi kugira ngo basubire mu buzima busanzwe vuba.
Buratangaza ko ikigamijwe ari ukwirinda gukwirakwiza ubwandu bwa Koronavirusi mu bandi, kuko byagaragaye ko hari abagiye bahura n’abantu benshi mu bahatuwe.
Buri muturage wese arasabwa kubahiriza ingamba zo kwirinda icyo cyorezo kuko bishoboka ko wenda banahuye n’abandi batahatuweho ubwo burwayi.
MUHABURA.RW Amakuru Nyayo