Kigali : Igikorwa cyo gushakisha imibiri y’abazize jenoside ya korewe abatutsi kimaze kubona imibiri 18000

  • admin
  • 19/09/2018
  • Hashize 6 years
Image

Amakuru atangazwa n’inzego z’ubuyobozi mu mujyi wa Kigali, aravuga ko mu gikorwa cyo gushakisha abantu bazize Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994 hafi y’umujyi wa Kigali, hamaze kuboneka imibiri ibihumbi 18.

Abayobozi baravuga ko imibiri myinshi yakuwe mu byobo rusange, indi ikaboneka mu mazu yubatse.

Stephen Rwamurangwa , umuyobozi w’akarere ka Gasabo yasobanuye uko bamenye amakuru y’iyo mibiri nyuma y’imyaka 24 jenoside ibaye.

Rwamurangwa yagize ati’’ Amakuru abantu barayavugaga ariko tutaramenya neza aho iyo mibiri iherereye ,ariko abantu bagiye batanga amakuru neza noneho turayibona”.

Umuyobozi w’akarere ka Gasabo yakomeje asobanura impamvu iyo mibiri bagiye bayimura aho yari iri hatari heza none bakaba barayijyanye kuyibika mu rwibutso mu gihe bagitegereje kuyishyingura mu cyubahiro.

Stephen Rwamurangwa ati”Imibiri yari myinshi kandi ahantu ibitse atari heza nko ku biro by’utugari cyangwa se ku mazu aho dushakisha imibiri,ukabona nti bishimishije duhitamo rero kuba tuyibitse mu rwibutso ari nako dukomeza gushakisha n’iyi ndi uko izagenda iboneka hanyuma tuzagene uko izagenda ishyingurwa mu rwibutso mu cyubahiro”.

Ku kibazo cy’abantu bubatse hejuru y’ahajugunywe abantu muri Jenoside batabizi bitewe n’uko bahaguze bikaba ngombwa ko amazu yabo asenywa kugirango bakuremo iyo mibiri, Rwamukwaya avuga ko abo banyiri mazu bazahabwa ingurane.

Umuyobozi w’akarere ka Gasabo yagize ati “Inzu yubatswe ntabwo ipfa gusenywa hadakozwe igena gaciro,niyo mpamvu umuntu agomba kumenya agaciro k’iyo nzu kugira ngo abantu bamenye iby’ingurane y’iyo nzu igiye kuvaho kuko ntabwo yagumaho ngo ubone uko washyikira iyo mibiri”.

Kugira ngo umuntu amenye aho uwe yaguye muri Jenoside yakorewe Abatutsi 1994 ngo ni amakuru atangwa na bamwe mu batahigwaga muri icyo gihe ndetse hakaba hari na bimwe mu bimenyetso bishobora gutuma uwacitse ku icumu amenya uwe uba uri muri iyo mibiri harimo nk’amarangamuntu ndetse n’imyambaro.

Imibiri irenga ibihumbi 18 yakuwe mu duce twa kicukiro,na Gasobo mu Gahoromani I Kabuga mu gihe cy’amezi 3,ihita yimurirwa mu rwibutso rwa Nyanza ya Kicukiro mu gihe hagitegerejwe umunsi izashyingurirwaho mu cyubahiro nyuma y’uko ubuyobozi bw’uturere twombi, CNLG na IBUKA bicaye bagategura umunsi nyiri zina wo kuyishyinguriraho.

Salongo Richard Muhabura.rw

  • admin
  • 19/09/2018
  • Hashize 6 years