Kigali: Igihe umuntu ashaka kujya gushyingura agomba kuzaba afite urupapuro rugaragaza ko uwo muntu yitabye Imana – CP Kabera

  • Ubwanditsi Muhabura
  • 16/07/2021
  • Hashize 3 years
Image

Ikiganiro n’abanyamakuru Umuvugizi wa Polisi y’u Rwanda, John Bosco Kabera.yasezeranyije abaturarwanda ko Polisi y’u Rwanda yiteguye mu buryo bwose  kugenzura ko amabwiriza yubahirizwa uko yatanzwe kandi inatanga ubukangurambaga mu gukurikiza ayo mabwiriza. Yasabye abaturage bari mu turere 11 twashyizwe muri gahunda ya Guma mu Rugo kuzabyubahiriza abashyizwe muri gahunda ya Guma mu Karere nabo bayubahirize.

Yagize ati” Tumaze umwaka n’amezi ane tugenzura iyubahirizwa ry’amabwiriza yo kwirinda COVID-19 n’ubu rero Polisi y’u Rwanda iriteguye mu buryo bwose. Guma mu Rugo hari icyayiteye harimo bamwe batubahirije amabwiriza, bamwe mu baturage ntabwo bitwaye uko bagombaga kwitwara. Niyo mpamvu rero abashyizwe muri gahunda ya Guma mu Rugo bagomba kuzabyubahiriza bakaguma mu rugo abashyizwe muri Guma mu Karere nabo babyubahirize.”

CP Kabera yakomeje avuga ko Polisi y’u Rwanda izakomeza gufasha abantu bazaba bafite ibibazo by’umwihariko kubona impushya  bakava  aho bari bakagera aho bashaka kujya ariko usaba uruhushya agomba gukoresha ukuri.

Ati” Igihe umuntu ashaka kujya gushyingura  agomba kuzaba afite urupapuro rugaragaza ko uwo muntu yitabye Imana koko, ugiye kwivuza azaba afite urupapuro rwa gahunda afitanye na muganga (Rendez-Vous). Abandi bafite ibibazo byihariye bashobora kwifashisha urubuga www.mc.gov.rw cyangwa bagakanda *127# bagakurikiza amabwiriza neza bagasaba uruhushya.”

Yakomeje yongera kwibutsa abantu bafite ibikorwa byemerewe gukora muri ibi bihe kujya banyura kuri za Minisiteri zifite aho zihurira n’imirimo yabo izo Minisiteri zikaba arizo zohereza  urutonde kuri Polisi rw’abantu bakwiye uruhushya.

Umuvugizi wa Polisi y’u Rwanda yavuze ko mu byumweru bibiri bitambutse abantu barenga ibihumbi 119 bafashwe barenze ku mabwiriza yo kurwanya COVID-19, muri bo  abarenga ibihumbi bitanu bafatiwe mu tubari twa rwihishwa banywa inzoga. Yavuze ko Polisi  itifuza kongera gufatira abantu mu makosa yo kutubahiriza amabwiriza yo kurwanya COVID-19.

  • Ubwanditsi Muhabura
  • 16/07/2021
  • Hashize 3 years