Kigali: Ibikorwaremezo byo kwitegura inama ya CHOGM byongeye gusubukurwa

  • admin
  • 14/05/2020
  • Hashize 4 years
Image

Ministeri y’Ibikorwaremezo iratangaza ko imirimo yo kubaka ibikorwaremezo byari byatangijwe mu rwego rwo kwitegura inama y’abakuru b’ibihugu bikoresha Icyongereza CHOGM, byongeye gusubukurwa ndetse birakorwa ku muvuduko byari biriho mbere yo gusubikwa kubera kwirinda icyorezo cya COVID19.

Ibi bikorwa byitezweho gukemura ikibazo cy’ubucucike bw’imodoka mu Mujyi wa Kigali.

Ni inama yari iteganyijwe guterana muri Kamena, kuva kuwa 21-26, ikaba yarasubitswe kubera icyorezo cya COVID 19 cyugarije Isi muri iki gihe.

Nubwo bimeze bityo ariko mu bice bitandukanye by’Umujyi wa Kigali imirimo yo kwagura no gutunganya bimwe mu bikorwaremezo byatangijwe mu kwitegura iyi nama irakomeje.

Minisitiri w’Ibikorwaremezo, Amb. Claver Gatete avuga ko imirimo yo gutunganya ibi bikorwaremezo igeze kure ndetse ko iri ku muvuduko utanga icyizere ko izarangira vuba.

Ati ’’Byahagaze igihe gito, ubu twarakomeje cyane ko biriya bikorwa ibyinshi bikoresha imashini atari umubare w’abantu benshi ariko barakomeje barakora. Ubu ngubu uko tubona ni uko mu by’ukuri biriya bikorwaremezo byose mu mezi make cyane bizaba birangiye nk’uko byari byarateganyijwe.’’

Imirimo irarimbanyije hirya no hino mu Mujyi wa Kigali. Ababonye akazi ndetse n’abaturage bakoresha iyi mihanda ishyirwamo kaburimbo indi yagurwa ngo ntako bisa.

Rwunguko Aphrodis yagize ati ’’Bizadufasha kubera ko nk’ubu uyu muhanda kujya hariya hakurya byabaga bitugoye, kuzazenguruka iriya hirya ariko ahangaha kaburimbo nihagera uzasanga bitugendekeye neza mu kwihutisha iterambere.’’

Na ho Tuyikuze Jean Bosco we ati ’’Ariko urabona ko hano umuhanda barawukoze barawuzamuye cyane ku buryo burenze urabona ko ingendo zacu rwose ntabwo zizakomeza kwangirika nkuko mbere byajyaga bigenda, twaburaga aho duca tugaca aha na ho imihanda bakayifunga rimwe na rimwe ugasanga bibaye ikibazo.’’

JPEG - 57.1 kb
Imyiteguro ya CHOGM: Kubaka ibikorwaremezo muri Kigari byarasubukuwe

Minisitiri Gatete avuga ko ibi bikorwaremezo uretse kuba bizifashishwa mu kwakira inama zikomeye ngo ni n’igisubizo ku bibazo by’ubucucike bw’imodoka mu mujyi wa Kigali.

Ati ’’Ikibazo kijyanye n’ubucucike ugasanga akenshi imodoka ziramara umwanya muremure cyane mu mayira ariko ugiye kureba iriya mihanda yose twubaka ni ukugirango tuyishakire izindi nzira zishobora kuba zakunganira imihanda yari ihari kugira ngo noneho itume bwa bucucike bwajyaga bubaho bugabanuka.’’

Muri rusange ibi bikorwa birimo umuhanda uva kuri Stade Amahoro i Remera ukagera ahubatse ibiro by’akarere ka Gasabo, uwa Kabeza kugera Alpha Palace na Nyabisindu kugera Nyarutarama.

Harimo kandi ibikorwa by’isuku bizwi nka Greening mu Mujyi wa Kigali.

Umwaka ushize guverinoma yemeje ingengo y’imari ya miliyari 20.1 Frw zigenewe ibikorwa bibanziriza CHOGM, harimo miliyari 10.87 Frw zizakoreshwa mu kwagura aho indege ziparika ku Kibuga Mpuzamahanga cya Kigali i Kanombe n’ibindi bikorwa kuri iki kibuga.

MUHABURA.RW

  • admin
  • 14/05/2020
  • Hashize 4 years