Kigali: Ibikoresho by’ikoranabuhanga byari byibwe byaratahuwe

  • admin
  • 08/09/2015
  • Hashize 9 years

Kuri uyu wa 07 Nzeri abantu babiri harimo n’umugore bo mu karere ka Kicukiro batawe muri yombi. Amon Rugamba w’imyaka 22 y’amavuko na Jesca Dusabe ufite imyaka 20 bafashwe mu gikorwa cy’umukwabu cyabaye mu mpera z’icyumweru gishize, iki gikorwa kikaba cyari cyigamije gushakisha abihishe inyuma y’ubu bujura, bwabereye mu murenge wa Kanombe.

Muri iki gikorwa, hafatiwemo ibikoresho by’ikoranabuhanga bigizwe na za terefoni ndetse na mudasobwa, ipads ebyiri, mudasobwa, dekoderi , sikaneri ebyiri, na telefone yo mu bwoko bwa smart phone, bikaba byarasanzwe mu nzu y’umwe mu ,bakekwa iherereye mu kagari ka Rubirizi. Abakekwa kuba baragize uruhare muri ubu bujura, bafungiwe kuri sitasiyo ya Polisi ya Kanombe, mu gihe iperereza rigikomeje.



Bimwe mu bikoresho byafashwe

Umuvugizi wa Polisi mu mujyi wa Kigali CIP Richard Iyaremye, aratangaza ko ubujura bwakozwe mu ijoro, ubwo hatoborwaga, inzu hagamijwe kwiba ibi bikoresho, akaba yarakomeje avuga kubera ubufatanye buriho muri iki gihe mu gukumira ibyaha, abaturage bagize uruhare rukomeye bagatanga amakuru y’abakekwa. CIP Richard Iyaremye akaba ashimira abaturage kubera imikoranire myiza, ndetse akaba anasaba by’umwihariko urubyiruko kutishora mu bikorwa bibi by’ubujura no kunywa ibiyobyabwenge, ahubwo bakitabira gahunda zashyizweho zo kubateza imbere. Yakomeje avuga kandi ko hakimara kumenyekana amakuru y’ubwo bujura, Polisi yahise ikora igikorwa cyo gusaka ahakwekwaho kuba hari hahishe ibyo bikoresho byavuzwe hejuru, ibyafashwe bikaba bibitswe mu nzu y’icyicaro cya Polisi mu mujyi wa Kigali (Kigali Metropolitan Police Headquarters), iherereye i Remera, aho abibwe bashobora kujya kureba ko babonamo ibyabo.

Mu bikorwa bitandukanye Polisi y’ U Rwanda imaze gukora by’umukwabu mu gihe cy’imyaka hafi ibiri, hafatwemo televiziyo zigera ku ijana (100), mudasobwa zirenga ijana (100), mu bindi byafashwe harimo indangururamajwi, dekoderi, inyakiramajwi ( radio) na DVD byose bikaba bigomba gushyikirizwa ba nyirabyo.

www.muhabura.rw

  • admin
  • 08/09/2015
  • Hashize 9 years