Kigali : Hatoraguwe Umurambo w’uruhinja muri ruhurura

  • admin
  • 23/01/2018
  • Hashize 6 years
Image

Mu Kagari ka Kabuguru ya I, Umurenge wa Rwezamenyo muri ruhurura itandukanye uyu murenge n’uwa Kimisagara mu gitondo cyo ku wa Kabiri, tariki ya 23 Mutarama 2018. Hatoraguwe Umurambo w’uruhinja

Uyu murambo wabonywe uri muri ‘emballage’ ya kaki ariko kugeza ubu ntiharamenyekana uwabyaye akihekura.

Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Rwezamenyo, Mbabazi Stella, yabwiye itangazamakuru ko aya makuru bayamenye saa ine za mu gitondo, Polisi iratabara itangira iperereza.

Yagize ati “Twabimenye ahagana mu masaa ine uwabikoze ntabwo aramenyekana ariko umurambo Polisi yawujyanye.”

Chief editor

  • admin
  • 23/01/2018
  • Hashize 6 years