Kigali: Hari politiki nshya zigera kuri 7 zigamije kwagura imisoro

  • admin
  • 06/06/2019
  • Hashize 5 years
Image

Minisiteri y’Imari n’Igenamigambi Uwera Claudine akaba ari n’Umunyamabanga wa Leta ushinzwe igenamigambi , agaragaza ko umushinga w’itegeko rishya rigenga imisoreshereze mu Rwanda nka kimwe mu by’ingenzi utegerejweho ari ukugira uruhare rukomeye mu kongera ingengo y’imari ya Leta ikomoka ku misoro.

Byagarutsweho ku wa Gatatu ubwo Minisiteri y’Imari n’Igenamigambi yagezaga umushinga w’itegeko rigena uburyo bw’isoreshwa ku bagize Komisiyo y’Igenamigambi n’umutungo by’Igihugu mu Nteko Ishinga Amategeko mu rwego rwo gusaba ko wakwemezwa.

Uwera ati: Umushinga w’itegeko rigenga imisoreshereze utegerejweho gukemura ibibazo ubuyobozi bw’imisoro bwahuraga na byo mu isoresha, ukazatanga umusaruro mu gukuraho ingorane zitandukanye zabangamiraga abasoreshwa mu bijyanye no kwandikisha ubucuruzi bwabo no mu bijyanye no kwishyura imisoro.

Ikindi k’ingenzi gikomeye kikaba ari uko uwo mushinga w’itegeko uzagira uruhare rukomeye mu kongera ingengo y’imari ya Leta ikomoka ku misoro.”

JPEG - 274.8 kb
Umunyamabanga wa Leta ushinzwe Igenamigambi muri MINECOFIN Uwera Claudine hamwe na Komiseri Mukuru wa RRA Ruganintwali Pascal bari mu nteko

Minisiteri y’Imari n’Igenamigambi Uwera asobanura ko mu 2005 ari bwo hagiyeho itegeko nomero 25/2005 ryo ku wa 04/Ukuboza/2005 rigena imitunganyirize y’isoresha, kugeza ubu rikaba rikoreshwa mu bikorwa by’isoreshwa ari bwo ryatangajwe mu igazeti ya Repubulika y’u Rwanda, ariko rikaba rimaze guhindurwa inshuro 4 hagamijwe kunoza imikoreshereze.

Uwera avuga ko impinduka zose zabaye muri iryo tegeko zatewe n’imihindagurikire n’iterambere ry’ubukungu ryateye impinduka ku misoreshereze.

Agira ati: “Kuri iyi nshuro umushinga w’itegeko dusabira ko wemezwa urangwa n’ivugurura rusange ryatewe n’impamvu 3 z’ingenzi. Iya mbere ni ugukora itegeko rimwe ryuzuye kandi riciye inzira imwe, gushyiraho politiki nshya zigamije kongerera imbaraga uburyo bw’isoresha no kongera amafaranga ava mu misoro, no kunoza imyandikire y’itegeko hakurikijwe amahame agenga imyandikire y’amategeko.”

Uwera avuga ko muri uwo mushinga w’itegeko hari politiki nshya zashyizwemo hagamije kunoza imisoreshereze no kongera umusaruro ukomoka ku musoro mu Rwanda.

Agira ati: “Hari politiki nshya zigera kuri 7 zigamije kwagura imisoro irebwa n’itegeko hongewemo umusoro ku mikino y’amahirwe, umusoro ku mabuye y’agaciro n’indi itaragenewe uburyo bw’isoresha n’itegeko ryihariye.

Hari uburyo bushya kandi bwashyizweho bwo kwandikisha ubucuruzi, hashyizwemo uburyo bushya bwo kunoza imisoreshereze bwiswe inyandiko zisobanura amategeko y’imisoro zigenewe abasoreshwa. Hashyizwemo kandi uburyo bushya bwo kwishyura umusoro fatizo, ibihano n’inyungu z’ubukererwe hagamije kwemerera umusoreshwa kwishyura umusoro fatizo kugira ngo inyungu n’ibihano bidakomeza kwiyongera.”

Nyuma yo kugeza imiterere y’uwo mushinga w’itegeko rigenga imisoreshereze ku badepite, ubuyobozi bw’Ikigo k’Igihugu k’Imisoro n’Amahoro , abanyamategeko ku mpande zose zitabiriye bahawe umwanya wo gukora ubugororangingo kugira ngo rizatangazwe ritunganye.

Muri rusange hagaragaye ko hari ingingo zindi zakongerwamo, hari izindi zagaragaye nk’izikwiye kunozwa, hari kandi ukunoza ireme ry’uwo mushinga w’itegeko ndetse n’imyandikire yaryo.

Uwo mushinga w’itegeko rigenga imisoreshereze ukaba ugizwe n’ingingo 96 zikubiye mu mitwe 10

JPEG - 373.1 kb
Munyaneza Omar, Perezida wa Komisiyo y’igenamigambi n’umutungo by’igihugu ubumoso hamwe na bagenzi be bagezwaho umushinga w’itegeko ry’imisoreshereze

Chief editor MUHABURA.RW

  • admin
  • 06/06/2019
  • Hashize 5 years