Kigali : Harabura iki kugirango Leta ihagarike inzoga yitwa Kibamba ku masoko kandi ikomeje Gutwara ubuzima bw’abantu?

  • admin
  • 07/02/2020
  • Hashize 4 years
Image

Amakuru agera kuri MUHABURA.RW ahamya ko Inzoga bita KIBAMBA yengwa n’Uruganda rwitwa HOPE LTD rukorera mu karere ka Kicukiro mu Murenge wa Kagarama , imaze kwambura ubuzima bw’abantu basaga 6 muri kuno kwezi kwa mbere k’uyu mwaka wa 2020. bitewe no kutuzuza ubuziranenge hagendewe ku biyikoze (ingredients) bitavugwaho kimwe na bamwe mu bakoresha iyo nzoga.

Abaturage batangaza ko Kugeza ubu , Leta ntacyo irakora ngo izi nzoga zihagarikwe ku masoko yo hirya no hino mu gihugu , N’ubwo banyirazo bavuga ko batagikora kubera ikibazo cya tekinike.Iy’inzoga ivugwa ho umusemburo mwinshi utagira ingano utandukanye n’uwuyanditseho , bavuga ko ifite 40% ariko abayikoresha bakavuga ko irusha kanyanga ubukana.

Abanyarwanda batandukanye bavuga ko ikigo cy’igihugu gishinzwe gutanga ibirango by’ubuziranenge (RSB) n’ikigo cyigishamikiye gishinzwe ubuziranenge bw’ibiribwa ndetse n’ubw’ibinyobwa ( RFDA ) gushakira umuti iki kibazo dore ko iyi nzoga ikomeje gutwara ubuzima bw’abanyarwanda.

Kamana Didier wasangiraga na Ally Maniragaba wapfuye azize iyi nzoga ahamya ko iyi nzoga ishobora kuba irimo ibindi bintu bituma uyinyoye ata ubwenge bikabije.

Yagize ati:”Nasangiraga n’umuvandimwe arikunywa “kibamba”njye sinayinywaga hari tariki ya 28 mutarama uno mwaka,dutaha ambwira ko yumva amerewe nabi bityo mu masaha y’ijoro arakomerezwa mujyana mu kigo nderabuzima cya Busanza mu gihe gito aba aryamiye ukuboko kw’abagabo.”

Tariki ya 27 mutarama nabwo uyu mwaka umukobwa witwa Mukandereyimana Hyvette bamusanze yapfuye abarikumwe nawe bahamya badashidikanya ko kibamba ariyo imutwaye ubuzima.

Uretse abo bahitanywe nayo , iyo uganiriye na banywa iyi nzoga bakubwira ko ubundi iyo uyinywa wumva idasanzwe.

Maniraguha Felix atuye mu Murenge wa Nyamata yabwiye umunyamakuru MUHABURA.RW ko iriya nzoga ayikunda ariko ishobora kuba iteye ubwoba kuko ikaze kurenza na kanyanga.

Yagize ati:“Iriya nzoga iraryoha kubera ikoze mu buki ariko iranica cyane kuko ntawarenza icupa rimwe kuko imenagura umutwe,ukanumva yagucagaguye amavi ku buryo kugenda bikunanira ukumva wa kwiryamira aho ugeze.”

JPEG - 53.8 kb
Harabura iki kugirango Leta ihagarike inzoga yitwa Kibamba ku masoko kandi ikomeje Gutwara ubuzima bw’abantu?

Ku ruhande rwa Nyir’uruganda Bwana Juvenal Ndayisenga yavuze ko ubu atakiri gukora kubera ikibazo cya tekinike.Ku rundi ruhande amakuru agera kuri MUHABURA avuga ko uru ruganda rwahagaritswe nyuma yo gusanga ibyo bakora bitujuje ubuziranenge.

Mu isuzuma ikinyamakuru MUHABURA.RW cyakoze cyasanze iyi nzoga nta n’Ibirango by’Ubuziranenge biyirangwaho maze kivugana n’ushinzwe itangazamakuru mu kigo gishinzwe gutanga ibirango by’ubuziranenge Bwana Simeon Kwizera maze avuga ko bitemewe guha abanyarwanda bene ibyo binyobwa bitemewe .

Yagize ati:“Hari ingamba zafashwe zo korohereza inganda nto ndetse n’iziciriritse mu kubona ibirango by’ubuziranenge muri gahunda iki kigo cyise [Zamukana Ubuziranenge] Aho bafasha ba Rwiyemezamirimo kubona ibirango cy’ubuziranenge mu buryo bworoshye kandi bwihuse , mu rwego rwo kuborohereza RDB yishyurira ushaka gupimisha ibinyobwa bye 50% y’amafaranga yose aciwe , nta rwitwazo rero kuko ntacyo Leta y’u Rwanda itakoze kugirango iborohereze.”

Twashatse kumenya icyo Ikigo cy’Igihugu gishinzwe ubuziranenge bw’ibiryo n’ibiribwa bubivugaho maze tuvugisha Alexis Gisagara ahamiriza MUHABURA ko icyo kibazo cy’inzoga yitwa”KIBAMBA” bakizi.

Yagize ati: “Turacyizi twarakimenye ahubwo uzaze ku kazi nku sobanurire byimbitse turimo turagikurikirana”

Ku murongo wa terefoni twa shatse kuvugana n’Umuvugizi w’Ubugenzacyaha mu Rwanda RIB Madame Marie Michelle kugirango tumubaze ibyavuye mu bizamini bya bariya bantu bivugwa ko bishwe niriya Nzoga nti yatwitaba , tumwoherereza ubutumwa bugufi tubimumenyesha kugeza ubwo twakoraga iyi nkuru akaba atari yadusubiza.

Mu 2017 , ikigo cy’igihugu gishinzwe Ubuziranenge gifatanyije na Ministeri y’ubutegetsi bw’igihugu (Local Government ) banzuye ko nta muntu n’umwe wemerewe gushyira ikinyobwa cyane cyane ibikomoka ku bitoki nta birango by’ubuziranenge afite ndetse mbere y’ibyo byose akabanza akandikisha uruganda.Ufashwe akora ibyo abihanirwa n’amategeko hiyambajwe inzego zitandukanye harimo iz’ibanze, inzego z’umutekano (Police) ndetse n’iz’Ubugenzacyaha (RIB).

Denis Fabrice Nsengumuremyi MUHABURA.RW

  • admin
  • 07/02/2020
  • Hashize 4 years