Kigali: Habonetse Umuhanzi ufite impano ihambaye, iyumvire
- 18/07/2018
- Hashize 6 years
Mu Rwanda harimo abahanzi batandukanye bafite impano zihambaye k’uburyo iyo witegereje ahazaza ha muzika ubona aribo bazaba bafashe iyambere mu kwamamaza umuziki w’u Rwanda i Bwotamasimbi.
Imanishwimwe Jean Claude uzwi kwizi rya All The Dogz ni umuhanzi wamenyekanye mu ndirimbo nka Halellujah, Muracyaziritse , Igitabo cyamategeko n’izindi nyinshi zakunzwe cyane kubera ubutumwa n’ ijwi ry’umwihariko afite.
All The Dogoz umenyereweho gukora indirimbo zigakundwa cyane, kuri iyi nshuro, yashyize hanze indirimbo yise ” MURACYAZIRITSE “, gusa bigaragara ko ikomeje kwishimirwa cyane n’abayumvise. Iyi ndirimbo ikozwe mu buryo bw’amashusho.
Imanashimwe Jean Claude uzwi kw’izina rya All the dogz n’umukunzi we
Uyu musore ukora umuziki wo mu njyana ya Hip Hop, ndetse akaba anakora n’umuziki ku giti cye, mu kiganiro yatangarije muhabura.rw ko muri uyu mwaka ahishiye abafana be ibishya byinshi,harimo ibitaramo bitandukanye .
Mu kiganiro Imanishwimwe Jean Claude yagiranye n’umunyamakuru yatubwiye byinshi kuri iyi ndirimbo, aho yagize ati “Ni indirimbo yantwaye igihe kirekire kugirango irangire” , kandi nziko izashimisha abakunzi banjye, icyo mbasaba ni ugukomeza kunshyigikira kuko ibyiza biri imbere”
Kanda hano wumve indirimbo ye yitwa Halellujah
Yanditswe na Niyomugabo Albert