Kigali : Habonetse imibiri irenga 20 y’abantu bazize jenoside ya korewe abatutsi muri 1994 aho barimo bacukura ubwiherero
- 23/03/2018
- Hashize 7 years
Mu karere ka Gasabo umurenge wa Gatsata aho bakunze kwita Kingasire habonetse imibiri irenga 20 y’abazize jenoside yakorewe abatutsi mu 1994 ikaba yarabonetse ubwo hari uwacukuraga ubwiherero akaza gusanga mu cyobo cyari gihari cya cyera, harimo iyo mibiri ariko imyambaro yabo yari ikiri mizima ndetse n’ibyangombwa byabo bimwe nk’amarangamuntu n’uruhushya rwo gutwara Imodoka byari bikigaragaza imyirondoro ya banyirabyo .
Umunyamabanga nshingwa bikorwa w’Umurenge wa Gatsata Urujeni Gertrude yabwiye Muhabura.rw ko iyo mibiri koko yahabonetse kuri tariki 14 Werurwe 2018 ahagana saa tatatu za mu gitondo ubwo umuntu wacukuraga ubwiherero yaje gukubita isuka akuruye itaka akurura umwenda yongeye kuyikubita azamura undi mwenda nibwo yahise atabaza ubuyobozi burahagera.
Urujeni Gertrude yagize ati “Twagiyeyo ku wa Gatatu nka saa ine nibwo njye babimbwiye. Muri iki gihe ubwo dutoza abaturage kugira ubwihero bumeze neza,twari tumaze iminsi twarageze muri urwo rugo bafite tuwarete (ubwiherero) yuzuye itana kinze neza, basabwa gucukura indi aho bari batangiye kuyicukura uwacukuraga yakubitaga isuka akazamura umwenda kandi urimo umubiri,hanyuma ajya gutabaza Umuyobozi w’Umudugudu arahagera ahasanga n’abaturage baraho basanga koko ni imibiri y’abantu”.
Umunyamabanga nshingwa bikorwa w’Umurenge Akameza agira ati” Ku rundi ruhande rw’iyo tuwarete (ubwiherero) ishaje ubu , cyera har’iyindi tuwarete (ubwiherero) ishaje yasimbuwe n’iyo ngiyo twahasanze, Naho bahakuyemo imibiri y’abantu barayishyingura. iruhande rero rw’iyo ngiyo icyo gihe 1994 yasaga nk’aho ari nshya bari barahacukuye icyobo cya tuwarete ariko itarakoreshwa igamije kuzasimbura iyindi. Urumva ni nk’iya gatatu uhereye icyo gihe.Ariko kubera ko jenoside yabaye batari bayikoresha, batari banayubakira urebye wari nk’umwobo, Ejo bundi bacukura bashaka gukora tuwarete nibwo basanzemo iyo mibiri ”.
Urujeni ati”Njyewe nagezeyo, niriweyo rwose iyo mibiri 20 mu bayibaze nanjye nari ndimo gusa icyo nabonye iranarenga kuko iyo niyo twabaze twizeye neza kuko igaragazwa n’amagufa y’ukuguru yo urayabara rwose akagaragara”.
Asoza avuga ko hari iyo batabashije kubara kubera ko harimo n’iyabana bato kuko ngo batabashaga kumenya igice cyaba ari icy‘ukuguru cyangwa ukuboko ariko byagaragazwaga n’imyambaro yabo nubwo nayo yabaga ishaje.
Abaturage bari aho hafi babashije kumenya abantu babo kuko bigaragara ko wari umuryango umwe bagendeye ku myambaro bari bambaye yari igikomeye ikindi kandi harimo amarangamuntu atatu yari akigaragaza imyirondoro usibye irangamuntu imwe izina ritagaragaraga neza ariko andi amazina yaramenyekanye ndetse harimo n’Inyemezabwishyu yo muri MVK ( icyahoze ari umugi wa Kigali) yishyuriweho uruhushya rwo gutwara rw’uwitwa Felicien hamwe n’urwo ruhushya rwari rukiri ruzima.
Aho iyo mibiri yabonetse,ubu hatuwe n’uwahaguze ku buryo we nta makuru y’uko yari azi ko aho muri icyo cyobo harimo imibiri kuko nyiraho nawe yazize Jenoside yakorewe abatutsi 1994.Kuri ubu biteganyijwe ko iyo mibiri izashyingurwa mu cyubahiro hagati ya tariki ya 10 Mata cyangwa tariki ya 12 Mata 2018 igihe tuzaba turikwibuka ku nshuro ya 24 Jenoside yakorewe abatutsi 1994.
Kuri ubu komisiyo y’Igihugu yo Kurwanya Jenoside (CNLG) ivuga ko imyiteguro yo kwibuka nshuro ya 24 Jenoside yakorewe Abatutsi ku irimbanyije ndetse bimwe mu bikorwa biteganyijwe byamaze gukorwa.
Umunyamabanga Nshingwabikorwa wa CNLG, Dr Bizimana Jean Damascène yatangaje ko imyiteguro yatangiye kare, aho ibiganiro bizifashishwa mu gihe cyo kwibuka byamaze koherezwa mu turere twose ndetse n’inzego zitandukanye zaba iza Leta n’izigenga.
Yanditswe na Habarurema Djamali MUHABURA.RW