KIgali: Habonetse icyobo bamaze gukuramo imibiri 130 y’abazize Jenoside bishwe n’abasirikare

  • admin
  • 13/05/2018
  • Hashize 6 years
Image

Umunyamabanga nshingwabikorwa w’Umurenge wa Ndera mu Karere ka Gasabo François Iyamuremye yatangaje ko kuri uyu wa Gatandatu bageze ku mibiri y’abazize Jenoside yakorewe Abatutsi muri 1994 yajunywe mu cyobo mu bitaro byita ku barwaye indwara zo mu mutwe.

Iyamuremye avuga ko amakuru y’uko muri kiriya kigo giherereye mu Ndera, Akagali ka Kibenga, Umugudugu wa Nezerwa hatawemo imibiri y’abazize Jenoside yakorewe Abatutsi yatanzwe n’umwe mubayirokotse utuye muri Canada.

Ati: “ Abacitse ku icumu bahoraga bavuga ko hariya hantu hari imibiri ariko ntitumenye neza aho ariho gusa ubu twayigezeho,”

Abazize Jenoside yakorewe Abatutsi babaga mu kigo kivura indwara zo mu mutwe kiri i Ndera ngo bishwe n’abasirikare bavaga mu kigo cya Kanombe ariko bafashijwe n’Interahamwe zari zituranye na kiriya kigo.

Akurikije Imibiri imaze gutabururwa n’imyambaro basanze mu cyobo, avuga ko bigaragara ko iriya mibiri ari iy’abantu bakuru.Yasabye abari batuye muri kariya gace cyangwa abari bafite ababo babaga muri CARAES kuza kureba niba babona ababo.

Avuga ko nyuma yo gushakisha hose aho bakeka ibyobo hose, abo bazabona bazashyingurwa mbere y’uko iminsi 100 yo kwibuka Jenoside yakorewe Abatutsi irangira.


Perezida wa Ibuka mu karere ka Gasabo Kabagambire Theogene yatangaje ko Nyuma yimyaka 24 yose urwobo rutagaragazwaga muri caraes habonetsemo Imibiri130 hatabariwemo, abana batabasha kubarwa .

Kabagambire akaba asaba abantu bose baburiye ababo muri caraes kuzaza kureba imyenda yakuwemo yazamukanaga nimibiri y abiciwe muri caraes muri Genocide yakorewe abatutsi 1994 cyane ko ariyo ibasha kugaragara , kubaba bazi imyenda ubwo baherukanaga nababo .


Richard Ruhumuriza

  • admin
  • 13/05/2018
  • Hashize 6 years