Kigali: Habereye umuhango wo kwibuka ku nshuro ya 75 jenoside yakorewe Abayahudi[ REBA AMAFOTO]

  • admin
  • 28/01/2020
  • Hashize 4 years
Image

Ku rwibutso rwa Jenoside rwa Kigali ruri ku Gisozi kuri uyu mugoroba habereye umuhango wo kwibuka ku nshuro ya 75 Jenoside yakorewe Abayahudi yahitanye abasaga miliyoni 6 mu myaka isaga 4 ikozwe n’Abanazi ku isonga uwari Perezida w’Ubudage Adolf Hitler.

Abayahudi aho bari bari mu bihugu bisaga 10 byo ku mugabane w’Uburayi barishwe bamwe ndetse banicishwa aside nyuma yo guhurizwa hamwe mu nkambi zitandukanye harimo ni inkambi ya Auschwitz mu Budage ahaguye abayahudi barenga miliyoni.

Umwe mu baharokokeye umusaza David Frankel wimyaka 83 watanze ubuhamya, yagaragaje uburyo mu ntambara y’isi ya 2 ubwo iyo Jenoside yakorwaga abayahudi birukanywe hose mu kazi bakoraga, mu mashuri barimo batangira kwitwa isazi mu rwego rwo kubatesha agaciro mbere yuko batangira kwicwa.

Ikibazo abayirokotse bemeza bafite ni ihakana n’ipfobya rya Jenoside ndetse ni uburyo abayirokotse bagifitiwe urwango ndetse rugaragara henshi ku isi.

Ambasaderi wa Israel mu Rwanda Dr. Ron Adam avuga ko nyuma y’imyaka 50 Jenoside yakorewe Abayahudi ibaye ntawatekerezaga ko ku isi hakongera kuba indi Jenoside nyamara agatangazwa nuko mu 1994 Mata mu Rwanda habaye Jenoside yakorewe Abatutsi.

Kuri we asanga iyo amateka ya Jenoside yakorewe Abayahudi iza kwigishwa yenda Jenoside yakorewe Abatutsi ntiyari kuba.

Minisitiri w’Urubyiruko n’Umuco mu Rwanda, Rosemary Mbabazi avuga ko u Rwanda na Israel bizakomeza gufatanya muri byose nk’ibihugu byanyuze mu bihe bikomeye bya Jenoside.

Mu gihe hibutswe ku nshuro ya 75 Jenoside yakorewe Abayahudi, mu Rwanda na ho hasigaye amezi 2 ngo hibukwe ku nshuro ya 26 Jenoside yakorewe Abatutsi. Abari bahagarariye u Rwanda ndetse na Israel bombi bemeza ko hazakomeza gukorwa ibishoboka ngo Jenoside itazongera kubaho ukundi.


JPEG




Chief editor Muhabura.rw

  • admin
  • 28/01/2020
  • Hashize 4 years