Kigali: Gusura abarwayi mu Bitaro Byitiriwe Umwami Faisal byahagaritswe ku buryo butunguranye

  • admin
  • 20/08/2020
  • Hashize 4 years
Image

Ubuyobozi bw’Ibitaro Byitiriwe Umwami Faisal byatangaje ko guhera kuri uyu wa Kane tariki ya 20 Kanama 2020, gusura abarwayi bitemewe mu rwego rwo kwirinda ikwirakwizwa ry’icyorezo cya COVID-19, by’umwihariko mu Mujyi wa Kigali.

Itangazo ryashyizwe ahagaragara n’ubuyobozi bw’ibyo bitaro, rivuga ko iki kemezo kugeza ikindi gihe kizatangazwa, kuri ubu abarwaza babiri basimburana akaba ari bo bemewe ku murwayi ariko na bo bakajya babanza gupimwa icyorezo cya COVID-19 mbere yo kwemererwa.

Ibi bitaro kandi byanatangaje ko bigiye kujya bisuzuma abarwayi bose bahawe ibitaro, mu rwego rwo kureba ko nta bwandu binjiranye.

Rigira riti “Ibitaro Byitiriwe Umwami Faisal biramenyesha abantu bose ko kuva uyu munsi ku wa 20 Kanama, 2020, abarwayi bose boherejwe ku bitaro bazajya basuzumwa ibimenyetso bya COVID-19”.


Ibi bitaro kandi byafashe ingamba zirimo gushyiraho ubukarabiro ku miryango yinjira n’isohoka, aho abarwayi bazajya basukurira intoki n’ibirenge mbere yo kwinjira mu Bitaro.

Abarwayi n’abarwaza bapimwe COVID-19 ibipimo bikagaragaza ko ari bazima, baarasabwa kandi kwambara neza agapfukamunwa, no gushyiramo intera ya metero aho bikenewe hose ko bategereza.

Minisiteri y’Ubuzima yatangaje ko imibare mishya iri hejuru y’abatahurwaho COVID-19 mu Rwanda yiganjemo ababoneka mu Mujyi wa Kigali, byityo Abanyakigali bakaba basabwa gukaza ingamba zo kwirinda ikwirakwizwa ry’icyo cyorezo gikomeje kugaragaza umuvuduko udasanzwe w’ubwandu ku Isi yose.

MUHABURA.RW Amakuru nyayo

  • admin
  • 20/08/2020
  • Hashize 4 years