Kigali: Bamwe mu bakora umwuga w’Uburayi bavuga ko badashobora kubuvamo[Amafoto]

  • admin
  • 03/01/2018
  • Hashize 6 years
Image

Mugihe u Rwanda ruhangayikishishwe n’abakora Uburaya ndetse rukaba rwarashyizemo ingufu nyinshi mu kuburwanya runyuze munzego nyinshi zitandakanye hari bamwe bavuga batabuvamo.

Muri Kigali uburaya bugaragara ahantu henshi cyane, hatandukanye kandi mu bice hafi ya byose kandi bugakorerwa n’ahantu hakunze guhurirwa na hantu henshi ndetse hakaba hari n’amasoko yazo ndetse bugakorerwa mu ma hoteli, Amacumbi ndetse n’utubari gusa n’umwuga udakunze kuvugwa ho rumwe na benshi.


ukorera uburayi ku kabari k’ahazi nka Agence Pub

Uwimana Asia twasanze ahitwa mu Kajagari mu Murenge wa Nyarugunga akagali ka Kamashyashi hamwe mu hakunze kugaraga Indaya cyane, ziteza umutekano mu cye zasinze ,Yabwiye MUHABURA.RW ko nta kundi yabigenza ko adashobora kubuvamo n’ubwo bugoye.

yagize ati “Ni akazi kagoye pe gusa nta kundi twabigenza n’ubwo tugahuriramo n’ingorane nyinshi cyane gusa karadudunze mu buzima bwacu bwa buri munsi niyo mpamvu umuntu atapfa ku kareka”


Alice Kubwimana uvuga ko akomoka mu Karere ka Muhanga

Alice Kubwimana uvuga ko akomoka mu Karere ka Muhanga Akaba akorera uburayi mu Gipoloso ahanzwi nka Korodoro , avuga ko bimwe mu bibatera gukora umwuga w’uburaya ko rimwe na rimwe hari abantu babashuka ngo bababoneye akazi nyuma bakisanga nta kazi , bakabura uko basubira iwabo , anandi bakaba bakuze nta babyeyi , bakabura uburyo bwabafasha ku baho neza bakihitiramo gukora umwuga w’uburaya.

Yagize ati “Nakuze nta babyeyi mfite ndi Papa nka ni Mama nyuma naje guhura n’ikibazo umusore twakundanaga yaramfashaga akampa burikimwe nakeneraga nyuma yaje kuntera inda mbimubwiye sinongeye kumuca iryera , ubuzima burangora cyane kuko kurera umwana sinarimbyiteguye pe mpitamo gukora uyumwuga ngo byibuze mbone icyo nareresha umwana.”

Akomeza avuga ko bahuriramo ingorane Ati “ Gusa ntitwabura kuvuga ko uyumwuga tuwuhuriramo n’ingorane nyinsh i cyane harimo gutwara inda zitateganyijwe ,bamwe baranakubitwa mugihe cyo kwishyuza , tuba tuba twaraye mumbeho nyinshi dutegereje abagabo , hashobora no kuzamo impfu zitunguranye’’

Uwitwa Aisha ukorera uburayi ku kabari k’ahazi nka Agence Pub we avuga ko Ibibazo bigera no kubana babyaye yagize Ati’ “ Uugize amahirwe akavuka inda batayikuyemo abaho nabi cyane ibaze nawe ubusambanyi bugukorerwa mumaso ukuntu wakura imico n’imyifatire ni handi usanga abana bacu ku muhanda” .

Yakomeje agira ati “Ndetse Ikigo cy’igihugu gishinzwe ubuzima mu n’Ishami rya RBC rishinzwe kurwanya SIDA n’izindi ndwara zandurira mu mibonano mpuzabitsina mubushakashatsi bwakozwe bwarasanze ikibazo cy’uburaya mu Rwanda, bwaragaragaje ko mu gihugu hari uduce 168 tuzwiho umwuga w’uburaya”

Dr Mugwaneza Placidie ushinzwe ku rwanya Sida mu kigo cy’Igihugu cy’Ubuzima (RBC) asobanura ingamba zafashwe mu gukumira ubwo bwandu bwa Sida mu bakora umwuga w’uburaya, by’umwihariko abo muri utwo duce .

Yari yagize Ati “Buri mezi atatu dukorana inama tukabashishikariza kwirinda SIDA n’izindi ndwara zandurira mu mibonano mpuzabitsina. Ikindi ni uko abakora uburaya bipimisha bagasanga baranduye duhita tubashyira ku miti igabanya bwa Sida ako kanya mu rwego rwo kubarinda ubwabo n’abakiliya babagana, kuko iyo umuntu afata imiti neza ibyago byo kwanduza abandi bigabanyuka.”







Yanditswe na Bakunzi Emile

  • admin
  • 03/01/2018
  • Hashize 6 years