Kigali: Afungiwe kuri sitasiyo ya Polisi azira gukwirakiza Inzoga zitemewe

  • admin
  • 26/07/2016
  • Hashize 8 years
Image

Umugabo witwa Nkundimana Donat afungiye kuri Sitasiyo ya Polisi yo mu mujyi wa Kigali,iri mu murenge wa Kimihurura, Akarere ka Gasabo, Uyu mugabo akaba akurikiranweho ibyaha birimo kwinjiza no gucuruza Ibiyobyabwenge nk’inzoga zo mu mashashi n’izindi nzoga zitemewe n’Amategeko y’u Rwanda.

Uyu Nkundimana Donat bivugwa ko asanzwe ari umukozi wa kompanyi itwara Ikawa hano mu Rwanda yemera ko n’ubwo yafashwe atwaye ibiyoyabwenge mu modoka ariko ngo ntago yari abizi koko niba ari ibiyobyabwenge atwaye ahubwo we yari aziko atwaye ikawa nk’uko bisanzwe.Nkundimana akomeza avuga ko yahamagawe n’umukiriya we mu masaha ya Saa mbili z’ijoro maze agenda atazi gahunda iyo ariyo cyane ko yari yemerewe Amafaranga menshi nk’uko yabibwiye Muhabura.rw. Donat yagize ati:” nafashwe ntwaye inzoga yitwa zebra Arko ntibyari ibyange kuko uwari boss wange ni uwitwa Ndoli. Tujya gufatwa rero we yasimbutse imodoka ariruka sinamenya ibyo aribyo mu kuguma who rero nibwo naje gufatwa. Ibi rero in bibi ari nayo mpamvu nshishikariza uwaba abikora cyangwa abikoresha kubireka. Iki cyaha nakiguyemo kubw’impamvu z’amafranga menshi Nari nizejwe nyamara nta mutima Nari mfite wo kubikora ariyo mpamvu mbisabira imbabazi.”

Ku rundi ruhande, Umuvugizi wa polisi y’u Rwanda Chief Inspector of Police Celestin Twahirwa akaba yavuze ko ahanini ibi babigezeho kubera ubufatanye bwiza bafitanye n’abaturage. yagize ati:”Nk’uko mubizi nta nzoga zifunze mu mashashi zemewe mu Rwanda, nizemewe zigomba kuba zujuje ubuziranenge busabwa n’ibigo bibishinzwe, bino bintu by’ibiyobyabwenge ahanini byinjira mu gihugu biturutse hanze y’igihugu aho usanga babyita nk’amazina y’abantu cyangwa Ukundi kugira ngo bigore abatabizi kubimenya. Nyamara kubera imikoranire myiza hagati y’abaturage na polisi y’igihugu bifasha gutahura Ibi byose mbere y’uko bigira izindi ngaruka kuko ahanini nibo baba baduhaye amakuru kuri aba banyabyaha. Aba rero bakaba bazagira amategeko yo kubahana kuko icyaha cyamaze bamaze kugikora n’ubwo ibyabo bitarasobanuka neza.”

Amategeko avuga ko ufatiwe muri icyo cyaha cyo gucuruza, gukoresha ndetse no gukwirakwiza ibiyobyabwenge, ahanishwa ingigo ya 593 kugeza Kuri 598 iri mu gitabo cy’amategeko ahana y’u Rwanda.
Umuvugizi wa polisi y’u Rwanda Chief Inspector of Police Celestin Twahirwa

Yanditswe na Zihirambere Pacifique/Muhabura.rw

  • admin
  • 26/07/2016
  • Hashize 8 years