Kigali : Abaturage bafite impungenge zo gushyira amafaranga ku makarita y’ingendo azwi nka Tap and Go

  • admin
  • 06/05/2020
  • Hashize 4 years
Image

Mu gihe hari abagenzi batega imodoka mu Mujyi wa Kigali bafite impungenge zo kuba gushyira amafaranga ku makarita y’ingendo azwi nka Tap and Go hahererekanyijwe amafaranga byaba intandaro yo gukwirakwiza icyorezo cya COVID 19, ubuyobozi bwa AC Group buvuga ko hari uburyo bw’ikoranabuhanga busanzweho bwatuma iki kibazo gikemuka.

Ku munsi wa kabiri Guverinoma ikomoreye imirimo imwe n’imwe, abagenzi baragenda bari ahabugenwe kugira ngo bafashwe kongera amafaranga mu makarita y’urugendo ya TAPE&GO. Buri wese afite amafaranga n’ikarita mu ntoki akabihereza umukozi ubishizwe, agakanda ku ka mashini kabugenewe agashyira ku ikarita amafaranga, yarangiza akayisubiza umugenzi.

Abagenzi barikanga ko guhererekanya amafaranga n’amakarita muri ubwo buryo bishobora kubabera intandaro yo kwandura COVID-19.

Umwe muri bo ni Isimbi Clarisse yagize ati “Dukoresha ubu buryo bwo kuyatanga mu ntoki kuko ari bwo buhari.Ibi babiciye ubundi buryo bwakoreshwa kuko natwe abeshi turi muri mobile money. Babikoze nk’uko amabankI abigenza tukajya guhembwa bakayadushyirira kuri momo, n’aha byakorwa twese twakoresha uburyo budafite risk.”

Gusa ubuyobozi bwa AC Group ari na bwo bukora aya makarita, buvuga ko uburyo bwo gushyira amafaranga hifashishijwe ikoranabuhanga busanzwe buhari, bugasaba abantu bse kubugana.

Umuyobozi ushinzwe ibikorwa muri iki kigo, Mberabahizi Emmanuel, yagize ati “Umuntu wese ufite telefoni ashobora gukanda kuri application dufite, agakanda ku *182#, agakurikiza amabwiriza, amafaranga akajya ku ikarita ye. Ubu rero turabibiwira abakoresha tap and go bose, abakoresha ama bus mungendo kugirango bumve icyo kintu.”

Uyu muyobozi yunzemo ati “Hari n’uburyo dufite mu ntara, umuntu bakagenda imbere y’umu agent gusa akamubwira amazina ye, agahita abimukorera we akabona msg gusa akemeza agahita ajya gukoza ku modoka. Turabishishikariza abantu ubwo n’ababishinzwe bose badufashe…”

Amabwirizia ya Guverinoma ashishikariza abaturage gushyira ingufu mu guhererekanya amafaranga hifashishijwe ikoranabuhanga aho kuyahererekanya mu ntoki. Urwego rwo gutwara abantu n’ibintu ni rumwe mu zihuriramo abantu benshi ku buryo kunoza uburyo bwo guhererekanya amafaranga bayafasha kugabanya ibyago byo kwandura COVID-19.


MUHABURA.RW

  • admin
  • 06/05/2020
  • Hashize 4 years