Kigali: Abasirikare bakora mu bijyanye n’indege bagarutse mu Rwanda

  • admin
  • 30/08/2018
  • Hashize 6 years
Image

Kuri uyu wa 30 Kanama 2018, itsinda ry’abasirikare 165 b’u Rwanda bakora mu bijyanye n’indege bagarutse mu Rwanda,bavuye muri i Darfur muri Sudani y’Epfo

Iryo tsinda rigizwe n’abapilote b’ indege, ababungirije, abakanishi ndetse n’abaganga, rikaba ryitabazwaga mu bikorwa byihutirwa birimo gutwara ingabo aho zikenewe byihuse, abayobozi ba Loni bari muri icyo gikorwa, gutwara abarwayi cyangwa abakomeretse aho bavurirwa ndetse no gutwara ibikoresho bitandukanye n’ibiribwa aho bikenewe.

Uwari uyoboye iryo tsinda, Maj Mutabazi Pascal, yavuze ko akazi kabo bagakoze neza.

Yagize ati “Akazi twari dushinzwe twagakoze neza ndetse na Loni ikaba yarabidushimiye. Twitabazwaga ahantu hagoye kugera abandi batinye ariko twebwe tukajyayo kubera umwihariko w’ingabo zacu zibikorana ubunyamwuga, tugatabara abari mu kaga”.

Iryo tsinda ryari irya gatandatu kuva icyo gikorwa kijyanye n’iby’ibyindege cyatangira muri 2012.Mu butumwa bwabo bakoreshaga indege eshatu za Kajugujugu gusa, ariko ngo ubu zigeze kuri esheshatu, Loni ngo ikaba yarazongereye kuko yasanze zikenewe mu bikorwa byo kubungabunga amahoro.

Mu bapilote bari mu itsinda ry’abasirikare bavuye mu butumwa harimo n’abatwara indege b’igitsina gore bagera kuri bane .

Izo ngabo zavuye i Darfur zasimbuwe n’irindi tsinda na none rigizwe n’abasirikare 165 bazobereye mu by’indege, bakaba na bo bahagurutse i Kigali mu gitondo cyo kuri uyu wa kane.

Aba babisikanye na bagenzi babo

Ku nshuro ya karindwi kandi, Abasirikare b’u Rwanda 165 bo mu mutwe w’ingabo zirwanira mu kirere boherejwe mu butumwa bw’amahoro bw’Umuryango w’Abibumbye muri Sudani y’Epfo (UNMISS), aho bagiye gusimbura bagenzi babo bariyo.

Aboherejwe ni abari mu Itsinda ry’ingabo zirimo abatwara indege (Rwanda Aviation Unit, RAU7), bazaba bafite inshingano zirimo gutwara abakozi ba UNMISS, ibikoresho, kujyana no kujya gukura abasirikare mu bice byitaruye, gutwara indembe n’ibindi.

Mu butumwa yahaye aba basirikare mbere yo kwerekeza muri Sudani y’Epfo kuri uyu wa Kane, Umugaba w’Ingabo zirwanira mu kirere, Maj. Gen. Charles Karamba, yabasabye gukomeza kwitwara neza, kuko bazaba ari indorerwamo y’igisirikare n’u Rwanda muri rusange.

JPEG - 80.3 kb
Abasirikare bari baje kwakira bagenzi babo PROMOTED STORIES
JPEG - 68.2 kb
Abasirikare bakigera ku kibuga cy’indege cy’i Kanombe


Umugaba w’Ingabo zirwanira mu kirere, Maj. Gen. Charles Karamba, aha impanuro aba basirikare mbere yo kwerekeza mu butumwa bw’amahoro

Salongo Richard

  • admin
  • 30/08/2018
  • Hashize 6 years