Kigali : Abasenateri bari mu mwiherero w’Iminsi itatu

  • admin
  • 25/05/2016
  • Hashize 8 years

Kuva uyu wa 24 Gicurasi 2016, Abasenateri batangiye umwiherero w’iminsi itatu ugamije gasuzuma icyerekezo cya Sena n’icy’igihugu muri rusange nyuma y’ivugururwa ry’itegeko nshinga rya Repubulika y’u Rwanda.

Perezida wa Sena Bernard Makuza,yavuze ko muri uyu mwiherero bazibanda kuri gahunda zikomeye Leta y’u Rwanda yiyemeje harimo icyerekezo 2020 hanategurwa icyerekezo 2050, gahunda y’imbaturabukungu, ndetse n’intego z’iterambere rirambye. Yagarutse ku byakozwe mbere y’ivugururwa ry’Itegeko Nshinga mu 2015, byagaragaye ko igihe kinini cyakoreshejwe hibandwa mu gusuzuma no gutora amategeko kandi hakaba hari amenshi yagombaga gusuzumwa na Sena harimo n’iri vugururwa ry’Itegeko nshinga. Yagize ati “Birumvikana ko u Rwanda ari igihugu kitazuyaza kuvugurura aho biri ngombwa kugira ngo rugere ku ntego yarwo yo kuva mu bihugu bifite ubukungu buciritse.”

Imibare itangwa na Sena igaragaza ko mu myaka ine basenateri bamaze gutora amategeko 210 harimo 82 ajyanye n’ubukungu n’imari, 28 y’imibereho myiza y’abaturage, 71y’imiyoborere myiza, 29 y’ubutabera n’uburenganzira bwa muntu. Makuza yashimangiye ko igikurikiyeho kuri ubu ari ugukomeza kubahiriza gahunda nkuru za leta n’inshingano zigenwa n’imirimo bagenerwa n’amategeko. Yagize ati “Umusanzu wacu nk’abasenateri ni ugukomeza kuzirikana ibyo dusabwa nk’uko bikubiye mu butumwa umukuru w’igihugu yatanze mu mwaka ushize wa 2015 agaragaza uko igihugu gihagaze, avuga ko nubwo hari ibimaze gukorwa tutaragera aho abantu bifuza, kuko imbere hakiri byinshi bikenewe gukorwa.”

Visi Perezida wa Sena Harerimana Fatu yibukije urutonde rwa amategeko asaga maga anabiri yatowe yongeraho ati “Hari inzitizi zigihari nk’abakozi bake batuma Sena itagera ku nshingano zayo, icyakora icyo cyaracyemutse.” Umwiherero wa sena ku nshuro ya mbere wabaye mu mwaka wa 2011, undi uba 2013.




Yanditswe na Ubwanditsi/Muhabura.rw

  • admin
  • 25/05/2016
  • Hashize 8 years