Kigali, abanyeshuri batangiye guhabwa impamba y’impanuro ku myitwarire bazagira mu biruhuko bikuru

  • admin
  • 25/10/2016
  • Hashize 8 years

Mu gihe ibigo bimwe na bimwe by’amashuri amanza n’ayisumbuye birikugenda bigana ku musozo w’umwaka w’amashuri, abarangije ibizamini batangiye kubyaza umusaruro iminsi isigaye bayifashisha mu bikorwa bitangirwamo ubutumwa buhwitura abanyeshuri ku bijyanye n’imitwarire.

Mu rwunge rw’amashuri rwa Kinyinya, ni hamwe mu habereye gahunda nk’iyo. Kuri uyu wa 24 bagize umunsi mukuru ugizwe n’imyidagaduro: indirimbo, imivugo, amakinamico, imyiyerekano, n’ibindi. Ibi kandi byaherekezwaga n’amajambo y’abayobozi yashimangiraga ibyanyujijwe muri ibyo bihangano bitandukanye.

Umuyobozi w’ishuri Mukamwezi Janviere yavuze ko nyuma y’amasomo umwanya nk’uyu aba ari ngombwa kugira ngo barebere hamwe uko umwaka wagenze, basezeraneho ariko by’umwihariko banibukiranye ku myitwarire ikwiye urubwiruko nk’imbaraga z’igihugu.

Umuyobozi w’ishuri Mukamwezi Janviere

Yagize ati: “abana bagiye kujya mu biruhuko, tugomba kuganira ibitandukanye n’ibyo tubabwira buri gitondo; ngo mujye kwiga imibare… Hano tuganira ibijyanye n’imyitwarire yabarinda kungwa mu bishuko cyangwa ingeso mbi nk’ibiyobyabwenye, uburaya, ubwomanzi cyangwa n’ubuzererezi cyanye muri iki gihe cy’ibiruhuko bikuru.

Yakomeje avuga ko umwanya nk’uyu unafasha abana mu kugaragaza impano zabo dore ko ngo muri gahunda bafite hanarimo gufasha no gukurikirana impano zitandukanye ziba zihishe muri aba banyeshuri.


Umuyobozi w’ishuri ashimira Doyen Ucyuye igihe

Nyuma yo gushimwa n‘ubuyobozi bw’ikigo, Mukeshabatware Dismas, umunyeshuri wari uhagarariye abandi (Doyen) yadutangarije ko ibihe nk’ibi bigira icyo bibafasha. Aha yagize ati: “biba byiza iyo uganiriye n’abanyeshuri ukamenya ibibazo bafite ukabigeza ku buyobozi. Ni muri ubwo buryo badutegurira umunsi nk’uyu bakaduha impamba nyayo iduherekeza mu biruhuko


Umutoniwase Charlotte (Doyenne uwagatatu) hamwe n’abandi bayobozi b’abanyeshuri

Umutoniwase Charlotte (Doyenne) we yagarutse ku gushaka icyo gukora ngo kuko iyo uhuze uba utanye n’abateshamutwe. Yagize ati: “ahanini tugomba gukurikiza imana z’abaturerera. Usanga n’ubukene buza mu bitugusha mu bishuko kuko nk’iyo ubonye mugenzi wawe afite akantu hari igihe nawe ujya kugashakira muri ibyo bishuko. Ikiruta byose ni ugushaka icyo gukora mu rwego rwo kwima umwanya abadushuka.”

Amwe mu mafoto yaranze uyu munsi







Yanditswe na Lucky van Rukundo/Muhabura.rw

  • admin
  • 25/10/2016
  • Hashize 8 years