Kigali : Abanyamahoteli n’amaresitora basabwe gushyiraho ingamba zikaze

  • admin
  • 19/02/2020
  • Hashize 4 years
Image

Mu gihe kuri ubu icyorezo cy’indwara ya Coronavirus gihangayikishije isi, Urwego rw’igihugu rushinzwe kwihutisha iterambere RDB rurasaba abakira abasura u Rwanda gukaza ingamba z’isuku mu rwego gukumira indwara zose zandura ziturutse ku isuku nke.

Bamwe mu Banyarwanda n’abanyamahanga bafite amahoteli, utubari, amarestora, utubyiniro ndetse n’abandi bakira abantu benshi babagana baravuga ko biteguye gukaza ingamba z’isuku y’aho bakorera mu guhangana n’indwara z’ibyorezo zandura harimo n’icyorezo cya Coronavirus nubwo kitaragera mu Rwanda.

Habyarimana Jean de Dieu ufite akabari mu Mujyi wa Kigali ati ‘’Icyo cyorezo twaracyumvishe cyadukoze ahandi, ku buryo nagerageje n’amahugurwa y’abakozi ndetse no kubapimisha, ikindi ni ukubatoza isuku ,n’abakiliya batugana isuku bakayisanga aho igomba kuba iri, tugenzura buri kanya kugirango turebe ko twahangana n’icyo cyorezo…no gushakisha imiti yabugenewe ku bijyanye n’isuku.’’

Na ho Ndayishimiye Samson, Umuyobozi w’ibikorwa muri hotel ati “Nk’ibisanzwe muri hoteli isuku ni umuco, turashaka kureba ibikoresho bijyanye n’isuku n’isukura..Turiteguye cyane kuko tukimara kubona iryo tangazo ahantu hose dukorera twamaze kuhashyira ibikoresho by’ibanze nkabinjira kuri reception barabanza bagakaraba intoki n’amazi meza n’isabuni twatangiye kubyitegura cyane.’’

Niyomushumba Simon Pierre yagize ati “Dufite aho abatugana bakarabira n’imiti bakaraba kugirango tubashe kubahiriza kuba twagenda tucyirinda..Turabyiteguye neza cyane.’’

Kuri ubu icyorezo cy’indwara ya Coronavirus kivugwa cyane mu gihugu cy’u Bushinwa ari naho cyakomotse, ubu kimaze guhitana abantu babarirwa mu bihumbi 2abasaga ibihumbi 72 bamaze kucyandura.

ni indwara yandurira mu mwuka, mu mwanda, no gukora ku kintu cyakozweho n’uyirwaye.

Umuyobozi ushinzwe ibigo by’ubukerarugendo n’amahoteli muri RDB Emmanuel Nsabimana asaba ko aho bakirira abasura u Rwanda n’ahahurira abantu benshi gukaza ingamba z’isuku mu rwego rwo kuyikumira:

Ati “Icyo twasabye abanyamahoteli n’amaresitora ni ugushyiraho ingamba zo kugira isuku, yaba abakozi bakorera mu bigo yaba ababasura yaba na ba mukerarugendo baza, isuku ni mu rwego rwo kwirinda si ukuvugango icyorezo cyageze mu Rwanda ariko naho cyahagera gusa ariko amakuru yizewe nuko cyitaragera mu Rwanda, hanyuma dukangurira abanyamahoteli bose bashyireho uburyo bwo gukaraba intoki, ni cyo cy’ingenzi, na za sanitizer cyangwa se ya mavuta ashobora kwica microbes waba uvuye mu bwiherero cg hari umuntu wakozeho.’’

RDB ivuga ko kugeza ubu nta ngaruka zikomeye icyorezo cya Coronavirus cyari cyagira ku musaruro w’ubukerarugendo mu Rwanda kandi hakaba hataramenyekana n’umubare w’abantu wenda baba barahagaritse ingendo zabo ziza mu Rwanda kubera iyo mpamvu. Hagati aho Rwandair yabaye ihagaritse ingendo zerekezaga mu Bushinwa kubera iyi Coronavirus.

Chief editor Muhabura.rw

  • admin
  • 19/02/2020
  • Hashize 4 years