KIGALI: Abana bafite ubumuga bamaze gufatwa nkindonke z’imiryango yabo.

  • admin
  • 23/08/2015
  • Hashize 9 years

Mu mihanda byumwihari iyo mu mijyi uhasanga abana bari munsi y’imyaka 18 bakora akazi ko gusabiriza aka kazi kadehesha agaciro umwana w’ u Rwanda, abenshi muri bo usanga bafite ubumuga cyane ubw’ingingo. Kugira ubumuga kw’abana usanga ababyeyi bamaze kubufata nk’inzira y’ubukire cyangwa indonke z’imiryango yabo.

Ishimwe w’imyaka 8 n’ Uwiragiye w’imyaka 7 n’abana basabiriza, mu kiganiro bagiranye na Muhabura.rw bavuga ko aka kazi kagayitse batakishimiye ariko bagakora kubera ko banga gusuzugura ababyeyi baba babohereje. Aba bana bafite ubumuga bw’ingingo bose bavuga ko batuye mu murenga wa kinyinya , akagari ka Murama ariko twabasanze muri gare ya Kimironko aha bavuga ko batega taxi y’amafaranga 400 kuri buri mwana baza mu kazi kabo nkuko babyivugira. Gusa aba bana mugahinda kenshi ndetse n’isoni banavuga ko ikibatera gusabiriza cyane ari uko imiryango yabo ikenennye cyane ntabushobozi ifite bwo bwo kwishyura ubukode bw’inzu babamo aha umwe watubwiye ko inzu bayikodesha amafaranga ibihumbi cumi(10,000) ku kwezi ababyeyi bamutegetse ko ariwe ugomba gufata iyo nshingano yo kuyishyura. Aba bana bose bavuga ko bafite ababyeyi bose kandi ababyeyi babo harimo abakora akazi kamwe bagize bati:” ba mama bahingira igihumbi(1000) ku munsi naho papa arara irondo , undi nawe ise akora akazi kubushumba.”

Aha twibajije niba ay’amafaranga umwana ayabona koko, yadutangarije ko ahubwo ashobora no kuyabona umunsi umwe gusa kuko iyo yatahanye make acyura ibihumbi bitanu(5000) ku munsi, ibi abenshi babona nko kwima abana uburenganzira bwabo, kuba inshingano batarageza igihe ndetse no gukoreshwa imirimo yurukoza soni idatanga ikizere cyabo cy’ejo hazaza.

Tuyishime w’imyaka 13 wiga mu mwaka wa 5 w’amashuri abanza aza aherekeje mushikiwe avuga ko nubwo we ntabumuga afite kandi adasabiriza ahubwo abika amafaranga baba bahaye mushikiwe nawe byamugizeho ingaruka mu myigire kuko mbere bataraza gusabiriza yatsindaga neza mu ishuri kuko yazaga mu icumi bambere(10) ariko ubu asigaye aba uwa 50 cyangwa 60 mu bana 72 nkuko abivuga kandi anavuga ko babonye ubufasha umuco wo gusabiriza bawureka kuko nabo babikora batabyishimiye ahubwo babitegekwa n’ababyeyi babo kandi ko batabasuzugura. Gusa mu ndoto ze yifuza kuzaba president cyangwa general wakwibaza niba azabigeraho akiri muri ubu buzima.




uyu mwana inzozi ze ni ukuzaba General kuko yizerako ibyiza biri imbere

Nubwo aba bana bavuga gusabiriza ari akazi batishimira , umusore uzwi kwizina rya Tuesday akaba numukomvoyeri yabwiye muhabura.rw ko ntako atagize ngo ajyane aba bana bafite ubumuga kumutera nkunga umwigisha umwuga:” mfite umuterankunga w’umuzungu utwigisha imyuga yansabye ko nazazana n’abandi bafite ubumuga mbwiye aba bana ababyeyi babo barabangira. Kandi ubu nubwo ndi mfite ubumuga bw’urugingo (kajoriti) ndi umugabo ndi tunze ntabwo kugira ubumuga bivuze gusabiriza.”


Minisitiri w’uburinganire n’iterambere ry’umuryanga madam Oda Gasinzigwa twamubajije icyo bavuga kuri iki kibazo nka ministeri ifite umuryango munshingano ndetse nicyo byagira ku iterambere ry’umuryango ntiyagize icyo abivugaho, kuko twamwandikiye kuri social media avugako ari mu nama ku munsi ukurikiye nabwo tumuhamagaye atubwira ko tumwoherereza ubutumwa bugufi kuri telephone agendana kuko ari mu nama nabwo ntiyabusubiza.


Minister Oda Gasingizwa

By Mutoni Brenda

  • admin
  • 23/08/2015
  • Hashize 9 years