Kigali: Abagereki bahawe impano ingabo z’u Rwanda [REBA AMAFOTO]

  • Nsengumuremyi Fabrice
  • 04/09/2021
  • Hashize 3 years
Image

U Rwanda rwakiriye dosiye 200.000 za Covid-19 za AstraZeneca zatanzwe n’ingabo z’Abagereki binyuze mu bufatanye bw’ingabo z’u Rwanda. Inkingo zakiriwe ku kibuga cy’indege mpuzamahanga cya Kigali na Minisitiri w’ubuzima, Lt Col Dr. Tharcisse Mpunga.


Ubwo yashyikirizaga inkingo za COVID-19 , Bwana Alexandros Diakopoulos, Umuyobozi mukuru ushinzwe ubufatanye mu iterambere n’imfashanyo zita ku bantu muri Minisiteri y’ububanyi n’amahanga y’Ubugereki yavuze ko iyi mpano ari ikimenyetso cyerekana ko Ubugereki bwiteguye kugirana ubufatanye bwa hafi n’abaturage b’u Rwanda. Ati: “Ni ikimenyetso cy’ubufatanye bwacu n’abaturage bo mu Rwanda”.

Umunyamabanga wa Leta ushinzwe ubuzima, Lt Col Dr. Tharcisse Mpunga yavuze ko ubufatanye u Rwanda rufite n’ibindi bihugu bizarufasha kubona inkingo ku bantu benshi.


Yagize Ati: “Turizera ko izi nkingo zizahabwa cyane cyane abasaza bo mu cyaro kuko usanga bafite ibibazo byinshi byo guhitanwa n’indwara ya Covid-19”.

Iyi mpano ni ikimenyetso cy’imibanire myiza iri hagati y’ingabo z’Abagereki n’ingabo z’u Rwanda. Iyi mpano ije Nyuma y’uruzinduko bikurikira uruzinduko umuyobozi mukuru wa RDF, Gen J Bosco Kazura aherutse kugira mu Bugereki .

Imibare itangazwa na Minisiteri y’Ubuzima igaragaza ko abagera kuri 50% mu Mujyi wa Kigali bamaze gukingirwa byuzuye, mu gihe abamaze guhabwa doze imwe y’urukingo bagera ku kigero cya 80%. Muri rusange abamaze gukingirwa bangana na 1,592,405 barimo 782,834 bamaze gukingirwa byuzuye, nk’uko bigaragazwa n’imibare yo ku wa Kane taliki ya 2 Nzeri.

U rwanda rwihaye intego y’uko umwaka wa 2021 uzarangira 30% by’Abaturarwanda bakingiwe, bakazagera kuri 60% bitarenze muri Kamena 2022.

Ingabo z’u bugereki zihaye u Rwanda inkingo za COVID-19 nyuma y’aho muri Nyakanga 2021, Umugaba Mukuru w’Ingabo z’u Rwanda Gen Jean Bosco Kazura yari yagiriye uruzinduko ku cyicaro gikuru cy’Ubuyobozi bw’Igisirikare cy’u Bugiriki (Hellenic National Defence General Staff/HNDGS), rugamije gushimangira umubano mwiza uri hagati y’inzego za gisirikare z’ibihugu byombi.

Icyo gihe yakiriwe na mugenzi we w’u Bugereki Gen Konstantinos Floros, wavuze ko uruzinduko rwa Gen Kazura rufungura amarembo mashya mu bufatanye bw’ibihugu byombi.

Umubano w’u Rwanda n’u Bugiriki ukomeje kwaguka mu nzego zinyuranye nyuma y’amasezerano y’ubufatanye yasinywe mu mwaka wa 2018 ubwo Ambasaderi Konstantinos Moatsos ufite icyicaro i Nairobi muri Kenya yari amaze gushyikiriza Perezida wa Repubulika Paul Kagame impapuro zimwemerera guhagararira Igihugu cye.

  • Nsengumuremyi Fabrice
  • 04/09/2021
  • Hashize 3 years