Kigali: Abafite inganda mu Rwanda basanga ibibazo by’imisoro n’amashanyarazi bituma ibyo bakora bihenda

  • admin
  • 06/02/2020
  • Hashize 4 years
Image

Abanyenganda baravuga ko ibiciro by’amashanyarazi n’amazi, imisoro y’ubutaka kimwe n’ibyo gupfunyikamo bigitumizwa hanze ari bimwe mu bibazo bikibahangayikishije kandi bishobora kuba intandaro y’izamuka ry’ibiciro by’ibikomoka muri izo nganda.

Urwego rw’inganda rutera intambwe igaragara cyane cyane mu bwinshi bwazo kuko ubu zimaze kuba 349 zivuye kuri 79 zabarurwaga mbere ya genoside yakorewe abatutsi mu 1994. Usibye ibyanya byazihariwe haba mu Mujyi wa Kigali no mu ntara, hagenda hanubakwa ibikorwaremezo zikenera buri munsi.

Uretse kuba inyubako yagenewe uruganda isoreshwa 0.1% by’agaciro kayo, haniyongeraho umusoro w’ubutaka uri hagati ya 0 n’amafranga 300 kuri metero kare imwe bitewe n’aho ubwo butaka buherereye.

Umuvugizi w’urugaga rw’abikorera mu Rwanda Theoneste Ntigengerwa asobanura ko buri kintu cyose gituma umunyenganda yongererwa amafranga y’umusoro byanze bikunze bimugiraho ingaruka.

JPEG - 82.7 kb
Imasoro mu karere ka Gasabo mugice cyahariwe inganda

Ku rundi ruhande, abatumiza mu mahanga ibicuruzwa by’ibanze bikoreshwa mu nganda zo mu Rwanda bakuriweho imisoro yo kubyinjiza mu gihugu, gusa ngo baracyagorwa no kubona inganda zihagije zitunga ibikoresho bipfunyikwamo ibi na byo bigatuma ibikorerwa mu Rwanda bikemangwa ku isoko ry’imbere no hanze y’igihugu.

Mu kwezi kwa mbere k’uyu mwaka, ibiciro by’umuriro byarahindutse ku bafatabuguzi bose aho ku nganda by’umwihariko igiciro cyavuye ku mafranga 110 gishyirwa ku 134 kuri kilowatt imwe ibintu umunyamanga nshingwabikorwa w’ihuriro ry’abanyenganda mu Rwanda Mukeshimana Claudine avuga bifite izindi ngaruka ku biciro by’ibikorerwa mu nganda.

Urwego rw’inganda rwihariye 16% mu bukungu bw’igihugu, intego akaba ari uko muri gahunda y’imyaka 7 yo kwihutisha iterambere uru rwego rwaba ari rwo rubumbatiye ubukungu bw’u Rwanda mu gihe kirambye.

Umuyobozi Mukuru ushinzwe inganda muri Ministeri y’Ubucuruzi n’inganda Kamugisha Samuel asobanura ko leta irimo gukora ibishoboka byose kugirango imbogamizi zikibangamira inganda zikurweho.

Gahunda ya Leta y’ imyaka 7 izageza mu 2024 iteganya ihangwa ry’imirimo 200,000 buri mwaka idashingiye ku buhinzi; ibi bisobanuye ko urwego rw’abikorera ari bo ba nyir’inganda bitezweho umusanzu ukomeye ariko nanone hakurwaho imbogamizi zigihari kugirango iyi ntego igerweho.

Chief editor MUHABURA.RW

  • admin
  • 06/02/2020
  • Hashize 4 years