Kidum yasabye Perezida Nkurunziza kongera kunoza umubano n’u Rwanda

  • admin
  • 06/09/2016
  • Hashize 8 years

Umuhanzi Kidum Kibido, mu rugendo yagiriye mu Burundi, yabonanye na Perezida Pierre Nkurunziza amusaba ko yagarura amahoro muri iki gihugu ndetse akongera kunoza umubano n’u Rwanda.

Kidum yagaragaje amafoto ye ari kumwe na Perezida Nkurunziza ubwo bacanaga urumuri rw’amahoro (Flambeau de la Paix) ahitwa Kiremba kuri uyu wa 5 Nzeri 2016

Mu butumwa yatangaje, Kidum yavuze ko yasanze u Burundi ari cyo gihugu gikeneye amahoro kurusha ibindi.

Mu butumwa burebure yanditse, Kidum yagize ati “Natangaye cyane ku bw’ikiganiro nagiranye na Perezida Nkurunziza, ni amahoro gusa. Njye nk’umuhanzi, Perezida namusabye ko umubano hagati y’igihugu cyacu [cy’u Burundi] n’u Rwanda wakongera kuba mwiza.”

Uyu muhanzi yavuze ko no mu biganiro yagiranye n’itangazamakuru iri jambo yarigarutseho, ko yifuza ko ibihugu byombi byongera gucudika, bikongera kubana mu mahoro.

Mu kugaragaza akamaro k’umubano mwiza, Kidum yakomoje ku bitaramo binyuranye aheruka gutumirwamo mu Rwanda. Kidum kandi yagaragaje ko hari abantu bamubwiye ko urugendo rwe rufitanye isano na Politiki, ariko we abihakanira kure agira ati “Njyewe akazi kanjye ni uguhuza imiryango no kunywanisha abantu”.

Kidum asobanura ko yasabye Perezida Nkurunziza kugarura amahoro mu Burundi.

Uyu muhanzi yerekanye ko yagiye ahura n’abandi baperezida bayoboye u Burundi kuva kuri Pierre Buyoya, Domitien Ndayizeye, Sylvestre Ntibantunganya none akaba anahuye na Pierre Nkurunziza.

Kidum kandi yahise anashyira hanze amashusho y’indirimbo Vimba yasubiranyemo na 3Hills.
Umuhanzi Kidum Kibido, mu rugendo yagiriye mu Burundi, yabonanye na Perezida Pierre Nkurunziza amusaba ko yagarura amahoro muri iki gihugu ndetse akongera kunoza umubano n’u Rwanda.

Yanditswe na Ubwanditsi/Muhabura.rw

  • admin
  • 06/09/2016
  • Hashize 8 years