Kicukiro:Umusore Yuriye ipoto y’amashanyarazi ashaka kwiyahura atabarwa na polisi [ REBA AMAFOTO]

  • admin
  • 11/08/2018
  • Hashize 6 years
Image

Umusore w’imyaka 26, wo mu Mudugudu wa Kibaya, Akagari ka Kamashashi mu Murenge wa Nyarugunga, ku gicamunsi cyo kuri uyu wa Gatanu yuriye ipoto y’amashanyarazi ashaka kwiyahura atabarwa na Polisi n’Ikigo cy’Igihugu gishinzwe ingufu (REG).

Uwamahoro Geneviève,Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Nyarugunga, yabwiye umunyamakuru ko uyu musore asanzwe afite uburwayi bwo mu mutwe.

Uwamahoro yagize ati ‘‘Arwara igicuri ariko afite n’uburwayi bwo mu mutwe, iyo bwamufashe rero hari igihe yurira ipoto y’amashanyarazi ashaka kwiyahura. Inshuro ebyiri yuriye ipoto y’i Nyamirambo hafi y’aho yabaga mu Kigo cy’imfubyi cyo kwa Gisimba, aho bamuzaniye kuba inaha nabwo amaze kuyurira kabiri, umwaka ushize bwo yaruriye umuriro uramukubita uranamutwika yitura hasi.’’

Yakomeje ati ‘‘Polisi niyo yamumanuye mu ipoto aho yari yuriye ashaka kwiyahura, twahise tumujyana mu Bitaro by’i Ndera, tukaba twasabye ko bamwitaho mbere yo kumusezerera bakazabitumenyesha kuko ubusanzwe yajyaga yijyana akajya gufata imiti agataha.’’

Polisi y’Igihugu ibinyujije kuri Twitter, yagize iti ‘‘Ku bufatanye bwa Polisi y’ u Rwanda, REG n’abaturage ba Nyarugunga, twabashije kurengera ubuzima bw’ umuntu ufite uburwayi bwo mu mutwe wari ugiye kwiyahura asimbutse ipoto y’amashanyarazi. Ubu ari kwitabwaho n’abaganga.Turashimira abaturage batabaje Polisi byihuse.’’

Ubuyobozi bw’Umurenge wa Nyarugunga buvuga ko uyu musore yarerewe mu Kigo cy’imfubyi cyo kwa Gisimba, ubwo abana barererwa mu bigo by’imfubyi bajyaga kurererwa mu miryango, Inama y’Igihugu y’abana, imukodeshereza inzu mu Murenge wa Nyarugunga, imushakira n’umukozi wo kumwitaho ndetse ngo imugenera amafaranga y’u Rwanda ibihumbi 80 yo kumutunga buri kwezi.




Chief Editor

  • admin
  • 11/08/2018
  • Hashize 6 years