Kicukiro:Umushoferi yaboneje imodoka mu bantu, igonga batatu bahita bitaba Imana

  • admin
  • 14/08/2019
  • Hashize 5 years
Image

Abantu batatu bitabye Imana baguye mu mpanuka y’imodoka yo mu bwoko bwa Pickup bikekwa ko yabuze feri igeze mu Murenge wa Gatenga mu Karere ka Kicukiro.

Ahagana saa sita n’igice zo ku wa Kabiri, tariki ya 13 Kanama 2019, nibwo imodoka ya Pickup yabuze feri, umushoferi wari uyitwaye ayerekeza ahantu hakunze guhagarara abanyonzi n’abamotari agonga abantu batatu bahita bapfa.

Muri aba bantu batatu bishwe n’iyi mpanuka, harimo abagabo babiri ndetse n’umukobwa wacuruzaga Me2U.

Bamwe mu batuye muri aka gace bavuze ko aho iyo modoka yagongeye abantu nubundi hasanzww habera impanuka.

Uwitwa Bizumuremyi yagize ati “Ntabwo ari ubwa mbere hano habereye impanuka, inshuro nyinshi bahagongera abantu.”

Yongeyeho ko umushoferi wari utwaye iyi modoka na we yakomeretse mu mutwe.

Manevule Emmanuel, umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Gatenga,yabwiye Umunyamakuru ko iyi mpanuka yatewe n’uko iyo modoka yabuze feri.

Yagize ati “Abantu batatu ni bo yagonze barapfa. Impanuka yatewe n’uko imodoka yacitse feri noneho umushoferi aragenda ari kurwana nayo ayiparika ahantu hakunze guhagarara abamotari n’abanyonzi.”

Imodoka yakoze impanuka yanagonze igikuta cy’inzu iri munsi y’umuhanda mu gihe umushoferi we yahise ajyanwa kwa muganga ngo avurwe ibikomere.

Niyomugabo Albert/MUHABURA RW

  • admin
  • 14/08/2019
  • Hashize 5 years