Kicukiro:Umugabo yimanitse mu kagozi nyuma yo kwihekura akica umwana we

  • admin
  • 16/04/2019
  • Hashize 5 years
Image

Umugabo w’umupangayi witwa Ndayisaba Jean Claude wo murenge wa Kigarama, Akagari ka Kigarama, umudugudu wa Mataba,yasanzwe mu nzu yimanitse mu mugozi nyuma y’uko umukobwa we nawe yari yapfuye.

Amakuru y’urupfu rw’uyu mugabo yatangajwe na Adelaide Imanishimwe nyiri amazu bivugwa ko ariwe watabaye yumvishe Jean Claude Ndayisaba w’ imyaka 34 ashyamiranye bikomeye n’ umugore we Laurence Tuyizere w’imyaka 26 y’amavuko.

Ubwo abatabaye ngo basanze Ndayisaba Jean Claude yifungiranye mu nzu yapfuye yimanitse mu mugozi wa mushipiri bikekwa ko ariwo yanigishije umwana w’ umukobwa Christa Ineza Ishimwe yari afitanye na Tuyizere.

Imanishimwe wari warahaye uyu muryango inzu yo gukodesha avuga ko nta makimbirane azi bari bafitanye kuko bari bahimukiye vuba.

Amakuru akomeza avuga ko uyu mugabo wimanitse yari yasinze. Umugore we Tuyizere yabona afite uburakari bwinshi kandi yanasinze agahitamo kumuhunga.

Umuvugizi wa Police mu mujyi wa Kigali CIP Marie Goretti Umutesi avuga ko imwe mu ntandaro zikomeye za buriya bwicanyi ari ugukoresha ibiyobyabwenge. Avuga ko ibiyobyabwenge bihindura imikorere y’ umuntu agasaba abantu kubyirinda.

CIP Goretti yashimye Adelaide Imanishimwe wagiye gutabaza abaturanyi n’ ubwo baje bagasanga umugabo yamaze kwica umwana we no kwiyahura.

Umurambo wa Ndayisaba n’uw’umwana we yajyanywe ku bitaro bya Police biri ku Kakiru mu karere ka Gasabo.

Chief Editor/MUHABURA.RW

  • admin
  • 16/04/2019
  • Hashize 5 years