Kicukiro:Imodoka yarenze umuhanda ishoka ku mugunguzi itobora inzu (REBA AMAFOTO)

  • admin
  • 05/05/2018
  • Hashize 6 years
Image

Mu masaha y’ijoro ryo kuri uyu wa Gatanu tariki 4 Gicurasi bishyira tariki 5,mu murenge wa Nyarugunga akagali ka Rwimbogo umudugudu wa kabaya Imodoka ntoya yakoze impanuka ikomeye irenga umuhanda ibirinduka ku mugunguzi itobora inzu ariko kubw’amahirwe nta muntu yahitanye.

Hari mu gihe cya saa saba z’ijoro ubwo imodoka yarivuye mu Giporoso yerekeza Kanombe igeze imbere y’umuryango wa mbere w’ikibuga cy’indege uwari uyi twaye yataye umuhanda ubwo ayerekeza ku mugunguzi uhari ihita ibirindukamo,iragenda igonga inzu yari ihari irayitobora ariko nta muntu yahitanye kuko abari bayicumbitsemo ibyo byabaye bataharaye usibye abaturanyi babo bari bahari.

Muhabura.rw iganira n’abaturage batuye aho hafi bavuze ko bagiye kumva mu masaha yo mu gicuku bumva ikintu kimanutse hejuru ku mugunguzi kiroshye ku nzu ihari nibwo bahise ba byuka bajya kureba ikibaye basanga n’imodoka yibirinduye aho,barebyemo babonamo umuntu w’umugabo akiri muzima atakomeretse cyane usibye ku munwa gusa.

Umwe mu baturage bari bahari akaba anaturanye n’ahabereye impanuka yagize ati”Yari avuye mu Giporoso Remera,aje akase hariya imodoka irarenga iraza igwamo hariya.Yavuyemo ari muzima nta kibazo yagize uretse ko yakomeretse ku munwa.Mu nzu hariya umuhungu wajyaga uharara ntabwo yaharaye iri joro”.

Yungamo ati”Twamaze kubyumva duhita tubyuka dusanga arimo ava mu modoka araza ahagarara hariya hejuru”.

Gusa ngo kubyerekeranye n’iby’uko uwayitwaraga yari yasinze wenda bikaba aribyo byatumye ayishora aho,batubwiye ko niba koko yari yasinze inzoga zahise zimushiramo kuko ubwoba bwari bwamwishe ariho atengurwa.

Muri aka gace si ubwambere habaye impanuka nk’iyi kuko mu kwezi gushize habaye iyindi nabwo imodoka yarashungumutse igonga ubwiherero gusa nta muntu yahitanye. Izi mpanuka zose ziterwa n’uko aha hantu hahanamye kuburyo iyo imodoka ivuye ikanombe yerekeza mu giporoso cyangwa ivuye mu giporoso yerekeza kanombe haba hari ibyago ko yahusha umuhanda igashoka kuri urwo rukuta rwubatse aho rufite nka metero 4 n’igice kandi munsi yarwo hubatse amazu ibi bishobora kuzateza ikibazo ni hatagira igikorwa.



Ni imodoka yo mubwoko bwa Benzi yamanutse hejuru y’umukingo igonga inzu irayitobora ariko uwari uyitwaye ntacyo yabaye ndetse ntawaguye mu nzu



Yanditswe na Habarurema Djamali

  • admin
  • 05/05/2018
  • Hashize 6 years