Kicukiro:Ikibazo cya Rutembeza Francois ku mitungo yahugujwe n’umuryango we cyahawe umurongo wo gukemuka burundu

  • admin
  • 20/02/2020
  • Hashize 5 years
Image

Rutembeza Francois utuye mu mudugudu wa Kabaya akagari ka Rwimbogo umurenge wa Nyarugunga akarere ka Kicukiro, umujyi wa Kigali, ikibazo yari afitanye n’umuryango we cy’imitungo wamuhuguje igizwe n’amazu,cyahawe umurongo wo gukemuka burundu nyuma y’imyaka umunani n’amezi atatu rwarabuze gica.

Iki kibazo cyakemuriwe mu nteko y’abaturage ku wa Gatanu tariki 13 Gashyantare 2020 yari yitabiriwe n’abaturage b’umudgudu wa Rwimbogo,abayobozi ku rwego rw’akagari n’umurenge ndetse n’umufasha mu by’amategeko w’akarere ka Kicukiro Gasana Rwangeyo.

Uko ikibazo giteye

Rutembeza yaburanye imanza za gatanya n’umugore we nyakwigendera Uwimana Faith, urukiko rwa Nyarugunga ruza gutegeka ko bagabana imitungo bafitanye igizwe n’amazu.Nyuma hiyongeraho n’uko Rutembeza asabwa gutanga indezo arabyemera umuhesha w’inkiko amubwira ko natayitanga imitungo ye izafatirwa.

Ubwo umuhesha w’inkiko yageze aho ayo mazu aherereye arangiza urubanza rw’imitungo abagabanya ayo mazu umuntu amenya ahe n’undi amenya ahe.

Nyakwigendera Uwimana Faith ibyo ntabwo yabyubahirije kuko nyuma ntabwo yarekuye iyo mitungo nk’uko byari bimaze gutegekwa,ahubwo yakomeje kuyigundira ntiyayiha nyirayo Rutembeza.Ubwo Rutembeza yakomeje kujya ahantu hose asaba kurenganurwa ariko aho yagendaga agera bamuteraga utwatsi.

Abonye bigeze kure nibwo yiyambaje inzego nkuru z’ubuyobozi nazo ziramwumva zohereza umufasha mu by’amategeko wo mu karere ka Kicukiro ari nawe afatanyije n’inteko y’abaturage bumvise ibya Rutembeza n’umuryango we uhagarariwe n’umwana we witwa Mugisha Fabrice.

Mu kumva ibyabo, basanze bitari bikwiye ko ikibazo kimara igihe kingana gutyo kitarakemuka ahubwo harabayeho kurangaranwa bitewe n’impamvu imwe cyangwa indi kuko byari byoroshye.

Mu nteko y’abaturage

Umufasha mu by’amategeko Gasana yatangiye abaza impande zombi uko ikibazo kimeze mu ncamake,ahera kuri Rutembeza maze amubwira ko atishimiye uko Ikibazo cyarangijwe kuko imitungo yari yemerewe n’urukiko atayihawe.

JPEG - 735 kb
Umukozi w’urwego rwa Maj mu karere ka Kicukiro Gasana Rwangeyo (i bumoso) agira inama Rutembeza n’umuryango we mu nteko y’abaturage

Umunyamategeko we yahise avuga ko mu rwego rwo kwinjira muri icyo kibazo neza,hari burebwe uko urubanza rwaciwe niba ariko rwarangijwe ahita areba mu nyandiko mvugo z’urukiko asanga bigaragara ko Rutembeza imitungo yayihawe ariko we akavuga ko atayishyikirijwe mu maboko.

Mugisha (Umuhungu wa nyakwigendera),yavuze ko nyina na Rutembeza batandukanyijwe n’urukiko ndetse n’imitungo Rutembeza avuga ko adafite bayimuhaye.

Umunyamategeko yabajije Rutembeza ati”Ese imitungo (amazu) iri munyandiko mvugo urayifite?”

Rutembeza ati “Ntabwo mpabwa umusaruro uyivamo aho ujya simpazi kubera ko maze kuyaheshwa ntabwo neretswe abayabamo ngo bajye banyishyura”.

Umunyamategeko yahise abaza umuhungu wa Nyakwigendera aho iyo mitungo iri nicyo ikoreshwa,amusubiza ko yishyura indezo y’abana Rutermbeza yabyaranye na nyakwigendera Uwimana Faith.

Umuhungu yasabwe inyandiko y’urubanza rutegeka indezo aho amafaranga yose ava mu nzu zikodeshwa ajya ndetse anabazwa niba urubanza rwararangijwe maze asabwa inyandiko yarwo.Ubwo yahise yerekana inyandiko y’ ifatira ry’umitungo ya Rutembeza ariko Rutembeza avuga ko atabimenyeshejwe.Banamubajije kandi inyandiko y’irangizarubanza itegeka indezo ariko nayo yarayibuze kuko ntayo yari afite.

JPEG - 727.7 kb
Mugisha Fabrice uhagarariye abana ba Uwimana Faith ndetse akaba ariwe ucunga iyo mitungo baburana na Rutembeza

Ubwo Rutembeza yavuze ko imanza zarangijwe ariko atigeze ahabwa ibyo yatsindiye hanyuma ngo abazwe indezo yange kuyitanga babe aribwo bafatira imitungo ye.

Gusa mu rubanza bavugaga ko Rutembeza natishyura indezo aribwo imitungo izafatirwa ariko nta kibyemeza kuko uwafatiriye imitungo atarangije urubanza rurebana n’indezo, ari nayo mpamvu Mugisha yabajijwe inyandiko y’irangiza ry’urubanza itegeka indezo akayibura.

Umunyamategeko yakomeje kubaza Mugisha (umuhungu wa nyakwigendera),niba hari inyandiko mvugo y’umuhesha w’inkiko yategetse ko imitungo ya Rutembeza ivamo indezo ariko umuhungu yayibuze.

Rutembeza nanone yabajijwe niba ibyo yahawe yarabyindikishijeho ndetse abazwa ikemezo cyayo,avuga ko atagifite kuko yajyaga gushaka ibyangombwa bagasanga muri sisiteme uwo bagabanye yarashyizemo amanyanga.Ubwo abashinzwe ubutaka bamusaba kugenda akazana icyangombwa cy’uwo bahana imbibe ariwe umuhungu wa nyakwigendera ariko arakimwima.

Umwanzuro ku kibazo cya Rutembeza n’umuryango we

Umufasha mu by’amategeko Gasana yifashishije itegeko ry’ibirebana n’indezo mu ngingo yaryo ya 322,yavuze ko indezo ihabwa umwana kugeza ku myaka 21 y’amavuko.

Ahereye kuri iyi ngingo,yabajije Mugisha imyaka afite nawe amubwira ko afite imyaka 26 y’amavuko Kandi akaba ariwe muhererezi iwabo.Bivuze ko imyaka yo kwemererwa guhabwa indezo yarenzeho itanu.

Umufasha mu by’amategeko amaze kumva impande zombi agasanga harimo uwarenganye,yategetse impande zombi ibi bikurikira.

Umuhungu yasabwe ko guhera tariki ya Mbere Werurwe 2020, azaba amaze gushyikiriza Rutembeza imiryango itatu y’inzu bavuga ko yishyuraga indezo maze amafaranga avamo akajya aba ariwe uyafata.

Naho Rutembeza asabwa ko guhera tariki ya Mbere kugeza tariki 31 Mata 2020 azaba yamaze gutanga ikirego cyo guhagarikisha indezo maze imitungo ye yose ikayisubizwa byemewe n’amategeko ariko naramuka atabikoze abana bazakomeza gufata amafaranga ava muri ayo mazu.

JPEG - 404.1 kb
Abitabiriye inteko y’abaturage harimo n’abayobozi b’umurenge wa Nyarugunga
JPEG - 116.6 kb
Rutembeza Francois avuga ko imitungo yayihawe n’amategeko ariko nyuma uwari umugore we akayifatira mu gihe kingana n’imyaka umunani n’amezi atatu

Inkuru bifatanye isano:Akarengane ka Rutembeza wanyazwe ibye akagera n’aho gutanga indezo y’abana harimo na bashatse

Yanditswe na Habarurema Djamali

  • admin
  • 20/02/2020
  • Hashize 5 years