Kicukiro: Urusengero rwa ADEPR rwafashwe n’inkongi y’umuriro

  • admin
  • 14/03/2018
  • Hashize 6 years

Urusengero rwa ADEPR ruri aho bita SGM i Gikondo mu Karere ka Kicukiro mu Mujyi wa Kigali rwafashwe n’inkongi y’umuriro rurashya rurakongoka.Ibyo byabaye kuri uyu wa gatatu tariki 14 Werurwe ku gicanunsi.


Icyateye iyi nkongi y’uru rusengero ntabwo kiramenyekana, gusa abari bari hafi yarwo rugitangira gushya batangarije bavuze ko ikibatsi cy’umuriro cyaturutse muri za matela zari zarakoreshejwe imbere ku bikuta by’uru rusengero nk’izirinda ko ijwi ryasohoka hanze,ariko ntabwo bamenye neza icyaba cyatumye izo matera zifatwa n’uwo muriro cyangwa inkomoko yawo.

Ubwo abantu bari hafi bagerageje kuzimya iyi nkongi ndetse batabaza na Polisi ariko biranga biba iby’ubusa kuko umuriro wari mwinshi cyane. Ibyari muri uru rusengero byose byangiritse ku buryo nta na kimwe cyarokowe n’ubwo agaciro k’ibyarimo byose kataramenyekana.

Umuyobozi w’akarere ka Kicukiro Dr Nyirahabimana Jeanne yatangarije Muhabura.rw ko ibyo byabaye ari mu nama atari yabimenya ariko agiye kubikurikirana.

Yagize ati”Ibyo ntabwo ndabimenya kuko nahoze munama ariko ndaje mbaze ndajya kubabwira nimbimenya”.


Iyi nkongi y’umuriro yibasiye uru rusengero rwa ADEPR, ije nyuma y’uko inkuba zari zimaze iminsi zibasira zimwe munsengero ndatse bamwe mu ba kirisitu bakahasiga ubuzima.


Ibintu byose byari mu rusengero umuriro wabifashe birakongoka

Yanditswe na Habarurema Djamali

  • admin
  • 14/03/2018
  • Hashize 6 years